eddy-kenzo_1_.jpg

Umuhanzi Eddy Kenzo yakoze impanuka ikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ndetse ufite inkomoko mu Rwanda, Eddy Kenzo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, akoze impanuka ikomeye ku muhanda wa Masaka, ariko Imana ikinga akaboko abasha kuyirokoka n’ibikomere byoroheje.

Eddy Kenzo yagize ati “Twagize impanuka iteye ubwoba y’imodoka, umuhanda wari utose kandi unyerera kubera imvura tugeze Maya hari umugunguzi mu muhanda hafi ya station Stabex Petro watumye imodoka inyerera yizengurutsa.”

eddy-kenzo_1_.jpg

Nk’uko tubikesha Chimpreports, Eddy Kenzo akomeza avuga ko imodoka yasimbutse ikanyerera ikizengurutsa ikareba mu kindi cyerekezo bakagwa mu muferege uri hafi y’iyo station ya lisansi.

kenz-1000x600.jpg

Kenzo avuga ko mu modoka hari harimo abantu batatu ariko bose barokotse kandi bagize ibikomere byoroheje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *