Umugore (amazina yagizwe ibanga) utuye muri imwe mu Midugudu igize Akagari ka Gisakura witwa Agasharu mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yiswe Nangurubyiruko nyuma y’ibyo abaturage bavuga ko yaroze, akica umwana we w’umuhungu w’imfura, nyuma akaroga abasore batanu, bakarusimbuka. Umwe mu baturage bahaye amakuru BWIZA avuga ko uyu mugore mu minsi ishize byabaye inkuru kimomo ko, yaroze umwana we w’umuhungu wari usoje amashuri yisumbuye, anafite amanota meza muri MEG (Math, Economics and Geography). Uyu muturage wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga ngo na we atavaho abigwamo, ati ” Uriya mugore bamwise Nangurubyiruko kuko yiyiciye umwana we w’umusore wari usoje segonderi. Uwo mwana yanyoye inzoga yari iroze yari iwabo ariko yagenewe undi muntu.” Avuga uko byagenze ati ” Uwo mwana yaje afite inyota, asanga inzoga mu kajerekani ka litiro, ahita anywa mu gihe nyina yari adahari. Yatangiye kumererwa nabi, bamwe basaba ko ajyanwa kwa muganga. Nyina ahageze, yabajije icyo uwo musore yanyoye, bamubwira ko ari akayoga yasanze mu kajerekani gato, ahita avuga ngo niba ari uko byagenze, ntibirirwe bamujyana kwa muganga, yari azi uko byagenze. Umwana twaramushyinguye da!” Undi muturage avuga ko izina Nangurubyiruko ahanini ryasakaye cyane nyuma y’aho hari abandi bana b’abasore batanu bakeka ko nabo barogewe mu rugo rw’uwo mugore. Yagize ati ” Hari abasore batanu bari bavuye ku kiyede hano ku mashuri aho hafi, baba bagiye gufatayo icyo kunywa. Bahavuye bamerewe nabi bose. Bamaze icyumweru ntawe ubabona, baje kugaragara barananutse cyane ngo ni undi musaza wabavuye kuko harimo umwe we.” Babajijwe niba koko ibyo bavuga ari uko bizwi aho mu mudugudu, bavuze ko ariko bimeze, bavuga ko uretse nabo n’abandi babajijwe ari uko babivuga. Bavuga ko kuba bita uyu mugore Nangurubyiruko ari aho byaturutse. Ku rundi ruhande ariko, aba baturage babwiye iki gitangazamakuru ko uyu mugore yakunze kenshi kumvikana ahakana kuroga aba basore no kwica imfura ye. BWIZA ntibyakunze ko ivugana n’umuyobozi w’Umudugudu w’Agasharu ndetse n’uwiswe Nangurubyiruko. Iracyagerageza ngo nabo bagire icyo batangaza, ikaza kukibagezaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Kigali:Ngiyi video impanuka ikomeye ihitanye umusore\\Umupadiri arapfuye abandi barakomereka
youtube.com



2 Responses
Huye: Bamwise Nangurubyiruko nyuma yo kuvugwaho kuroga abasore batanu no kwica imfura ye
Inkuru nkiyi ikora ku cyubahito cy’umuntu iba isaba ko uyivu. wamo agira icyo ayivugaho naho ubundi ini byitwa isebanyabuhanga
Huye: Bamwise Nangurubyiruko nyuma yo kuvugwaho kuroga abasore batanu no kwica imfura ye
Inkuru nkiyi ikora ku cyubahito cy’umuntu iba isaba ko uyivu. wamo agira icyo ayivugaho naho ubundi ini byitwa isebanyabuhanga