Asiimwe yajugunye umuhungu we w’imyaka itatu mu mugezi arapfa kuko uwamuteye inda yamwanze

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Macklin Asiimwe utuye Nyakatojo, muri Kabale yajugunye umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu mu mugezi, arapfa kuko uwo bamubyaranye, yamutereranye, atamufasha kurera.

Asiimwe w’imyaka 20 yabyaranye na Bosco umwana witwa Arinda Milton gusa nk’uko Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate abivuga, kuwa Gatatu habonetse umurambo w’uwo mwana mu mugezi wa Kiruruma.

Uyu mugore ku mugoroba wo kuwa Gatatu yavuye mu rugo afite umwana gusa agaruka amara masa, nyina, Alice Ahimbisibwe amubajije aho umwana amusize, undi aranuma gusa ahita amenyesha mudugudu, Alex Bakesigaki.

Uyu mukobwa yemeye ko yajugunye mu mugezi umwana we ubwo yahatwaga ibibazo na mudugudu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Kigali:Ngiyi video impanuka ikomeye ihitanye umusore\\Umupadiri arapfuye abandi barakomereka
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *