Amagana n’amagana y’abaturage bo muri Tchad kuri uyu wa Gatandatu bakoze imyigaragambyo mu murwa Mukuru N’Djamena bamagana ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuva Perezida Idriss Deby Itno yatabaruka.
Imiryango ya sosiyete sivile niyo yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo yo kwamagana Akanama ka gisirikare kayoboye igihugu by’agateganyo (CMT), kafashe igihugu muri Mata kayobowe n’umuhungu wa Nyakwigendera Idriss Deby ari we Gen. Mahamat Idriss deby Itno w’imyaka 37.
Max Loalngar , umuvugizi w’umuyoboro, Wakit Tamma, utavuga rumwe n’ubutegetsi yagize ati “Turarwanira Tchad gusa … Ntabwo tuzahagarara mu gihe cyose hakiri akarengane mu gihugu kandi CMT iyoboye.”

Ubuyobozi bwari bwatanze uruhushya rwo kwigaragambya bunohereza abashinzwe umutekano ku bwinshi, ariko nta bugizi bwa nabi bwigeze bugaragara nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Elsa, w’imyaka 23, wigaragambyaga, afite icyapa cyanditseho ngo “Tchad ntabwo ari ubwami”, yagize ati: “Nakoze urugendo rwo kwanga ko hashyirwaho ubutegetsi bwa cyami muri Tchad.”
Marcellin, ufite imyaka 25, yongeyeho ati: “Igihugu kimaze imyaka igera kuri 30 gisubira inyuma mu bijyanye n’uburezi, amazi meza ndetse no kubona akazi. Ugomba kuba hafi y’ishyaka riri ku butegetsi cyangwa umwe mu bagize umuryango kugirango ubone akazi. ”

Abajenerali bayobowe n’umuhungu wa Deby basezeranyije amatora, “azaba mu bwisanzure kandi mu mucyo” nyuma y’amezi 18 “y’inzibacyuho”, igihe bafataga ubutegetsi, ariko basesa inteko ishinga amategeko n’itegeko nshinga.
“Inama y’umushyikirano,” byari biteganyijwe ko izaba irimo n’abanenga ubuyobozi bikabije, ntiratangira kandi urwego rugomba gutegura itegeko nshinga rishya ntirurashyirwaho.
Nyakwigendera Idriss Deby yapfuye muri Mata azize ibikomere yakuye ku rugamba ubwo yari yagiye kurwanya inyeshyamba zari zateye zituruka mu majyaruguru y’igihugu.


