Afghanistan: Abatalibani bigaruriye umujyi wa 3 mu minsi itatu

Sangiza iyi nkuru

Abatalibani bigaruriye umujyi wa Kunduz, ukaba ubaye umurwa mukuru wa gatatu mu ntara eshatu aba barwanyi bigaruriye mu gihe cy’iminsi itatu ishize.

Itangazo Abatalibani bashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga ko bigaruriye ibiro bya polisi, inyubako ya guverineri na gereza yo muri uyu mujyi.

Amakuru aturuka muri Kunduz ndetse abanyamakuru bahakorera batangarije Al Jazeera aravuga ko abarwanyi b’Abatalibani bari muri uyu mujyi.

“Imirwano ikaze yatangiye ejo ku gicamunsi, ibyicaro bikuru byose bya leta biri kugenzurwa n’abatalibani, usibye ikigo cya gisirikare n’ikibuga cy’indege bigifitwe n’Iigisirikare n’inzego z’umutekano bya Afghanistan ( ANDSF) aho bakirwana n’abatalibani,” uyu ni Amruddin Wali, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Kunduz.

Abakora mu nzego z’ubuzima baravuga ko imirambo 14, irimo iy’abana n’abagore, ndetse n’inkomere zisaga 30 bakiriwe ku bitaro.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryo kuri iki Cyumweru rije nyuma y’aho Abatalibani bari bafashe intara za Nimroz na Jowzjan mu minsi ibiri ishize.

Kuri uyu wa gatandatu, Abatalibani bari bigaruriye Umujyi wa Sheberghan nk’uko umuyobozi wungirije wawo yabitangaje, nyuma y’umunsi umwe na none bigaruriye Umujyi wa Zaranj, umurwa mukuru w’intara ya Nimruz nta mirwano ibaye.

Ibi byose biraba nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye icyemezo cyo gucyura ingabo zazo zari zimaze imyaka hafi 20 muri iki gihugu aho zari zarirukanye Abatalibani ku butegetsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *