Perezida Felipe Nyusi wa Mozambique, na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Kanama 2021, batangije ku mugaragaro ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique bwiswe SANIM, mu gihe RDF yamaze gutsinsura inyeshyamba zari zimaze imyaka ine zizengeraza intara ya Cabo Delgado mu birindiro byazo byari bikomeye.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, nibwo ibihugu byo muri SADC byari byatangaje ko bigiye kohereza ingabo zo gufasha Mozambique kurwanya umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba nawo wiyise Al Shabab wari umaze imyaka usa nk’ugenzura igice cy’amajyaruguru y’igihugu gikungahaye kuri gaz.
Itangizwa ry’ubu butumwa rije nyuma y’umunsi umwe ibirindiro bikuru by’uyu mutwe byari biherereye ahitwa Mocimboa da Praia byigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda, zoherejwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize, zifatanyije n’ingabo za Mozambique.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, dukesha iyi nkuru, ivuga ko ku ikubitiro umuntu yavuga ko ubutumwa bwa gisirikare bwa SADC muri Mozambique bwatangijwe ku mugaragaro nyuma y’urugamba kuko ahari ibirindiro bikomeye by’umwanzi hamaze kwigarurirwa n’ingabo z’igihugu kitanabarizwa mu muryango, ari icyo u Rwanda rwohereje abasirikare 1000 ku itariki 09 Nyakanga.
Iyi nkuru iranibutsa na none ko Mozambique yamaze igihe kirekire idakozwa ubutabazi bwose bw’ingabo zo mu karere iherereyemo, ahubwo igahitamo ubufasha bwa tekiniki bw’Ubumwe bw’u Burayi n’ubufatanye hagati ya yo n’u Rwanda.
Igihugu cya Afurika y’Epfo nacyo cyagombaga guha Mozambique abasirikare 1400, ariko iyoherezwa ryabo ngo rikerezwa n’imyigaragambyo ikaze yagiye iba mu rubanza rwa Jacob Zuma, wahoze uyobora iki gihugu, ubu ubarizwa muri gereza.
Ibihugu bya Botswana na Zimbabwe nabyo byagombaga gutanga abasirikare 300 buri kimwe, Angola yohereje 20 bo mu kirere, mu gihe Nmibia yo yemeye inkunga y’Amadolari 400,000.
Muri rusange, ubutumwa bwa gisirikare bwa SADC muri Mozambique bugomba kuba bugizwe n’abasirikare 3000, aba bakaba bagomba kuzaba bashinzwe kurinda umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, aho RDF yamaze kwirukana inyeshyamba, kugirango umushinga wo gucukura gaz wa sosiyete Total y’Abafaransa, igihugu giteze amaso kugirango ctiteze imbere mu bukungu, ukomeze.


