Gukarishya imirwanire ya RDF muri zimwe mu nyungu u Rwanda rushobora gukura muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Nubwo bitigeze bishyirwa ku mugaragaro, nyuma y’aho u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Mozambique ndetse zikaba zari kugira uruhare mu kugarura umtekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka hafi ine mu maboko y’intagondwa za Al Shabab zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, hari inyungu zitandukanye rushobora kubona muri iki gihugu haba mu ishoramari, muri dipolomasi, politiki n’umutekano nk’uko tubigarukaho mu busesenguzi bwacu.

U Rwanda rushobora kungukira mu ishoramari rizashyirwa mu kongera kubaka ubukungu mu ntara ya Cabo Delgado ahari imishinga yo gucukura gaz ibarirwa muri miliyari zisaga 50 z’amadolari.

Iyi ntara ya Cabo Delgado umutekano nuramuka ugarutse bisesuye, ishoramari rizasubukurwa ndetse hatangizwe ibikorwa bitandukanye by’iterambere, Abanyarwanda bakaba bashobora kugiriramo amahirwe yo kubona amasoko ya mbere kubera uruhare rwagize mu kuhagarura amahoro.

Amasosiyete yo mu Rwanda y’ubwubatsi yaba ayubaka amazu, ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibindi, ashobora kugira amahirwe yo guhabwa amasoko ya mbere.

Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi, Rwandair isanzwe ikora ingendo i Maputo, ishobora no kwagura ingendo za yo muri Cabo Delgado, naho hari ikibuga kiri mu bikorwaremezo byabohojwe n’ingabo z’u Rwanda cyari kimaze imyaka hafi ine kidakoreshwa.

Kuva mu murwa mukuru Maputo ugera muri Cabo Delgado harimo ibirometero 1,672 indege yihuta ikaba ihakoresha byibuze amasaha 2h30 . U Rwanda rero rushobora kuba transit nziza y’amasosiyete akora ubucukuzi bwa gaz harimo na Total y’Abafaransa, ibikoresho byabo n’abakozi bikaba bishobora kuzajya binyura mu Rwanda bijya muri Cabo Delgado batiriwe baca i Maputo.

Indi nyungu umuntu atakwirengagiza, U Rwanda rurarushaho kubaka ubunararibonye bw’igisirikare cyarwo mu bijyanye n’imirwanire. U Rwanda rusanzwe rufite ingabo nyinshi zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika, ariko ntushobora kugereranya ubu butumwa n’ibikorwa bya gisirikare bya nyabyo byo guhangana n’umwanzi ziyobowe na ba komanda b’Abanyarwanda.

Ibi ndetse n’umukuru w’igihugu aherutse kubikomozaho ubwo yabazwaga impamvu u Rwanda rwohereje muri Centrafrica izindi ngabo binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi hari izari zihasanzwe ziri mu butumwa za Loni, asobanura ko ingabo ziri mu butumwa bwa Loni ziba zifite andi mabwiriza azigenga atandukanye n’izoherejwe inshingano zazo ari uguhangana n’inyeshyamba.

Indi nyungu ishobora kuba ari iy’igihe kirekire, nuko bivugwa ko intego uyu mutwe wa Al Shabab wo muri Mozambique ufatwa nk’uwiterabwoba kandi ufite imikoranire na Islamic State waba wari ufite intego zo kugira Mozambique nka Syria, ugakwirakwiza iterabwoba no hanze y’imipaka ya Mozambique mu baturanyi mu bihugu nka Botswana, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzania ndetse yewe no mu Rwanda.

U Rwanda rero rukaba rusa nk’urwakumiririye ikibazo kikiri kure kitaragera ku marembo yarwo cyangwa ngo kigere mu gihugu rwagati ruzabe rugira akazi ko guhangana no kwirukana izo ntagondwa zarageze mu gihugu zaranamennye n’amaraso y’Abanyarwanda.

Kuri iyi tariki ya 10 kanama 2021, u Rwanda rukaba rwujuje ukwezi rwohereje abasirikare n’abapolisi bagera mu 1,000 gufasha ingabo za Mozambique guhangana n’inyeshyamba zari zimaze imyaka ine zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, muri iki gihe zihamaze kuri iki Cyumweru gishize akaba ari bwo zirukanye izi nyeshyamba mu birindiro byazo bikomeye zari zisigaranye muri Mocimboa da Praia.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *