img-20210810-wa0052_1.jpg

Nyaruguru: Umugabo yatemaguye umurima w’imyumbati wa mukuru we, arangije yitemera urutoki

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Twahirwa Augustin w’imyaka 34, utuye mu mu mudugudu wa Toraniro, akagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yadukiriye umurima ((ufite ubuso bwa Are n’igice) wa mukuru we witwa Rwakunze Innocent, ku manywa y’ihangu, atemagura imyumbati yarimo amaraho, arangije ajya mu we bwite atemamo insina 13, azishyira hasi.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunge, Nyirabakunzi Marie Rose abivuga, abaturage bahise bamufata, bamushyikiriza inzego z’umutekano z’umurenge wa Rusenge, mbere y’uko ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Abaturanyi b’abo bavandimwe babwiye Bwiza ko abo bagabo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka bw’irage, amaze igihe kirekire. Uyu Twahirwa ngo yari asanzwe kandi yarigize umuntu w’igihazi.

Nyuma y’urwo rugomo, Gitifu Nyirabakunzi, arasaba abaturage ayobora kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafitanye aho kwadukira imyaka.

img-20210810-wa0052_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *