Musanze: Mutwarasibo yakase ikiganza cya SEDO, akoresheje urukero

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’isibo (Mutwarasibo) mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yakase ikiganza cy’umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage (SEDO) Twagirayezu Olivier, akoresheje urukero rukoreshwa mu bwubatsi.

Radio Musanze dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa 11 Kanama 2021, Mutwarasibo w’imyaka 37 y’amavuko yubakaga inzu adafite ibyangombwa bibimwemerera.

SEDO ngo yahageze, abuza Mutwarasibo gukomeza kubaka iyi nzu, undi na we asohokana ibikoresho yubakishaga birimo inyundo n’urukero, arukebesha umukuriye mu kiganza cy’iburyo.

Nk’uko bigaragara mu ifoto, Mutwarasibo yahise atabwa muri yombi, yambikwa amapingu afite ibikoresho yifashishije arwanya SEDO. Amakuru avuga ko afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Muhoza, mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Musanze: Mutwarasibo yakase ikiganza cya SEDO, akoresheje urukero
    Jye nibaza iyo muvuga ngo haracyakorwa iperereza muba muperereza Ibiki vindo kandibizwi ko umwe yakase undi ikiganza

  2. Musanze: Mutwarasibo yakase ikiganza cya SEDO, akoresheje urukero
    Jye nibaza iyo muvuga ngo haracyakorwa iperereza muba muperereza Ibiki vindo kandibizwi ko umwe yakase undi ikiganza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *