Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabali, Akagari ka Rukandabyuma, Umudugudu wa Nyansyo hari umugabo witwa Nyaminani Jean Bosco, wakubiswe n’umupolisi witwa Hakizimana, amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abaturage bahurura ngo barebe ibibaye. Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa Kane tariki ya 12 kanama 2021 ubwo Nyaminani usanzwe ari umucuruzi w’inka yatahaga ari kuri moto. Ikinyamakuru Umuringa.net dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu Nyaminani yari avuye mu Kagali ka Kilibata aho yaravuye kugura inka. Ubwo yari ageze mu isanteri ya Rugengabali mu Murenge wa Rugengabali mu Kagali ka Rukandabyuma yahasanze abapolisi bari bari gufata abarengeje amasaha yo gutaha. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abapolisi bahagaritse Nyaminani, arahagarara, akiva kuri moto umupolisi witwa Hakizimana akaba ari nawe ukuriye Sitasiyo ya polisi ya Rugengabali yamubajije niba ashaka kwiruka, undi amusubiza ko atagiye kwiruka kuko yumvaga agiye gusobanura impamvu yamukereje, uwo mupolisi ahita amukubita umugeri, ari kuri moto yitura hasi. Mu gihe Nyaminani yabazaga impamvu akubiswe ntiyasobanurirwa, ahubwo uwo mu polisi ahita amukubita umutego abanza umutwe hasi, arakomereka. Umucuruzi witwa Pierre yahise amufata ngo amumwihutane kwa muganga gusa abanza kubimenyesha polisi. Uhagararaye polisi yahise ategeka ko bamwambika amapingu ategeka ko barikanyaga cyane ngo rimurye, niko gutangira gutabaza avuza induru abaturage barahurura. Nyaminani yabajijwe niba yigeze ashaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano ararahira, avuga ko atabitinyuka, abaturage nabo babijijwe niba koko uyu Nyaminani atarwanyije aba bapolisi, bose bahakana bivuye inyuma ko ntabyabaye. Abapolisi ntibemera ko ibi bivugwa na Nyaminani ndetse n’abaturage ko byabayeho. Nyaminani akaba yakomerekejwe mu gice cyo ku mutwe ijisho rikaba ryabyimbye, akaba yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali aho ari kwitabwaho n’abaganga. Inzego z’umutekano zikomeza gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’igihugu. Abaturage nabo ku mbuga nkoranyambaga bakunze kwijujuta bavuga ko abapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera, igihe bari kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] IBIVUGWA: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba ziri kugirirwa ishyari rikomeye kubera akazi ziri gukora!!
youtube.com



6 Responses
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
abapolisi bananiwe mwabasezereye koko aho kugirango basigare ari ikibazo mu gihugu.
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
abapolisi bananiwe mwabasezereye koko aho kugirango basigare ari ikibazo mu gihugu.
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
Abaporisi bahohotera abaturage nibibahama babihanirwe kuko birakabije
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
Abaporisi bahohotera abaturage nibibahama babihanirwe kuko birakabije
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
Ariko nkabo basebya polic bakwiye gukubitwa umweyo bajyekwisukasha
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
Ariko nkabo basebya polic bakwiye gukubitwa umweyo bajyekwisukasha