Pasiteri Mugisha yavumbuwe yihishe muri USA nyuma yo kwiba Frw asaga miliyari na miliyoni 400

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri mu Mujyi wa Kampala witwa Mugisha Mondo byamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutwara Amashilingi ya Uganda miliyari eshanu (Frw 1,423,948,774).

Byamenyekanye ko Mugisha yihishe muri Atlanta muri Georgia muri Amerika ndetse akaba ari kwaka ubuhungiro.

Mondo mu ntangiriro za 2021, yarashakishwaga kuko yashinjwaga kuriganya abakirisitu amafaranga yavuzwe haruguru, abasezeranya kwiga hanze y’igihugu.

Pasiteri Mugisha muri Mutarama byamenyekanye ko we n’abarimo: Catherine Kusasira, Pasiteri Siraje Ssemanda, Maggie Kayima uzwi nka Nabbi Omukazi, bambuye abakirisitu, batabwa muri yombi ariko Mugisha aratoka, anyura muri Afurika y’Epfo.

Ibyo gushuka abakirisitu byagiye bibera mu nsengero zitandukanye muri Uganda, bakabizeza kwiga hanze no kubishyurira ishuri.

Mu gihe byari bizwi ko Mondo Mugisha yaba yihishe muri Afurika y’Epfo, ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda, bivuga ko yabonywe muri Amerika.

Abamubonye bahamya ko abayeho neza muri Amerika, arya kuyo yibye abakirisitu. Abapasiteri bakunze kuba ibirura, bisahura intama baragiye n’ubwo atari bose babigenza batyo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

IBIVUGWA: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba ziri kugirirwa ishyari rikomeye kubera akazi ziri gukora!!
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *