Kwirukana abanyamahanga bataburanishijwe ni bibi_Museveni aganisha ku Banyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakomoje ku banyamahanga biganjemo Abanyarwanda birukanwa ku butaka bw’igihugu cye, avuga ko kubirukana bataburanishijwe bitemewe.

Perezida Museveni yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banya-Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ijambo yavuze mu gihe kuva mu mwaka ushize wa 2020 Abanyarwanda benshi bakunze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda bakajugunywa ku mipaka igabanya ibihugu byombi.

Abo Uganda iheruka kohereza ni 32 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare mu minsi ibiri ishize.

Aba kimwe n’abandi benshi mu buhamya bwabo bashyira mu majwi inzego zishinzwe umutekano za Uganda kubafunga no kubica urubozo, mbere yo kubashyikiriza u Rwanda.

Abenshi muri bo ni ababa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, na cyane ko Uganda inavuga ko kuba u Rwanda rukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo biri mu byatumye umubano w’ibihugu byombi udogera kuva muri 2017.

Perezida Museveni mu ijambo rye ryibanze ku mutekano w’igihugu, yavuze ko kwirukana abanyamahanga ku butaka bwa Uganda bataburanishijwe bitemewe.

Ati: “Kwirukana abanyamahanga nta rubanza bigomba guhagarara. Bene ibyo byuho bishobora kwifashishwa mu kwica uburenganzira bw’abantu kandi bigira ingaruka mbi ku gihugu. Numvise ko ibi bikorwa n’abantu bamwe na bamwe baba bashaka kubeshya abanyamahanga.”

Abenshi mu Banyarwanda birukanwa muri Uganda bakunze kuza bataka inkoni bavuga ko baba barakubiswe n’inzego zaho zishinzwe umutekano, cyane urwa CMI rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Si Abanyarwanda gusa kuko hari n’abanya-Uganda biganjemo abakekwaho ibyaha bataka iyicaeubozo bakorerwa n’abashinzwe umutekano.

Kuri iyi ngingo, Museveni yavuze ko nta wushinzwe umutekano wemerewe gukubita umuturage, kabone naho yaba ari umunyabyaha.

Ati: “‘Nta wugomba kwambara umwambaro wa UPDF atubaha abanya-Uganda, UPDF ntabwo imokera abantu, ntabwo ikubita abantu, ntabwo ikubita rubanda n’iyo baba ari abanyabyaha, ntawe mwemerewe gukubita.”

Museveni yihanangirije inzego z’umutekano z’igihugu cye ku gukubita no kwica urubozo abakekwaho ibyaha, avuga ko bene ubu buryo bukoreshwa n’abanebwe kugira ngo ukekwaho icyaha yemere ibyo abazwa vuba.

Yavuze ko ubu buryo bushobora gutuma ukekwaho icyaha acyemera kandi ataragikoze mu rwego rwo kwirinda ko umubiri we ukubabazwa, asaba ko hajya hakorwa iperereza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *