Ambasaderi yasabye Abanyarwanda muri RDC kubaha amategeko y’igihugu babamo

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu kubahiriza amategeko yacyo nk’uko Abanyekongo baba mu Rwanda babigenza, ndetse ashima ibikorwa bya FARDC avuga ko bimaze guca intege mu buryo bugaragara inyeshyamba za FDLR.

Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yahaye itangazamakuru, ku biro bye, kibanze ku mibanire y’ibihugu byombi.

Yashimye ibimaze kugerwaho kuva hatangira ibihe bidasanzwe byatangijwe na Perezida Felix Tshisekedi mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho izi ntara zahawe abayobozi b’abasirikare bagomba kuzahava bakemuye ikibazo cy’ihungabana ry’umutekano riterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Congo (Agence Congolaise de Presse), Ambasaderi Karega yashimye ingabo za Congo zikomeje guca intege inyeshyamba za FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, avuga ko bizarushaho kuzana amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ambasaderi Karega mu bintu byagezweho yavuzemo nko kuba inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cye zaravuye ku bihumbi 60 zikaba zisigaye zibarirwa mu 5,000.

Uyu mudipolomate w’u Rwanda kandi yemeye imbaraga FARDC yakoresheje zishimiwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 13 Kanama 2021 mu kugera mu bimaze kugerwaho birimo kongera gufungura imihanda Beni-Komanda, Beni-Kasindi, Bunia-Mahagi, kongera kwigarurira ibiturage bisaga 50 byari byarafashwe n’inyeshyamba no kongera kuvugurura ibikorwaremezo byari byarasenywe.

Yavuze kandi ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikorana mu kugenzura imipaka ibihugu byombi bihuriyeho, kandi bifatanya mu kurwanya magendu.

Ati “U Rwanda na RDC birakorana kugirango ihungabana ry’umutekano ritabangamira ibintu biri hagati yabyo,”

Yaboneyeho kandi gusaba inzego za Congo zikorera ku mupaka nk’ubuyobozi bukuru bushinzwe gasutamo (DGDA), Ubuyobozi Bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) na polisi y’iguhugu kujya bagenzura mu kwinjira no gusohoka muri RDC.

Ambasaderi w’u Rwanda kandi yahishuye ibindi bintu ibihugu byombi bifatanya nko gusangira umuriro w’amashanyarazi aturuka ku rugomero rwo ku ruzi rwa Rusizi, muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’u Burundi, RDC n’u Rwanda, guhana amakuru mu bijyanye n’umutekano n’ubucukuzi bwa gaz yo mu Kiyaga cya Kivu, ibijyanye n’ubucuruzi, dipolomasi, ubucuruzi ku mipaka, internet ya fibre optique ituruka mu Nyanja y’u Buhinde, kurwanya ibyorezo nka Ebola na Coronavirus ndetse no mu bijyanye n’uburezi.

Abanyamakuru kandi babajije Ambasaderi Karega ku birego by’uko Rwanda rufite gahunda yo kwigarurira ubutaka bwa RDC, avuga ko rufite ibibazo byinshi rugihanganye nabho nk’ikibazo cya jenoside ku buryo rutakwikorera ibindi bibazo byaturuka muri Congo nk’amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe yitwaje ibirwanisho, amakimbirane hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba bya RDC n’ibindi…

Aha niho yakomeje agira ati “ Ahubwo ndashishikariza Abanyarwanda baba muri RDC kimwe n’Abanyekongo bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyabo cya kabiri, kubaha amategeko y’igihugu babamo,”

Ambasaderi Karega kandi yashishikarije RDC gukoresha umuhora wo hagati, kunyura mu Rwanda, mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa ku Cyambu cya Dar-es-Salaam muri Tanzania, cyangwa icya Mombasa muri Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *