Perezida Kagame yageneye ubutumwa Gen Mahamat wa Tchad

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby kuri ubu ukuriye akanana kayoboye igihugu cya Tchad mu buryo bw’inzibacyuho.

Ni ubutumwa Gen Mahamat Déby yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wagendereye Tchad ku Cyumweru Tariki ya 15 Kanama.

Gen Mahamat kuri Twitter ye yemeje aya makuru agira ati: “Kuri iki gicamunsi Umukuru wa Dipolomasi Nyarwanda, Bwana Vincent Biruta, yanshyikirije ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

Perezidansi ya Tchad yo yatangaje ko Minisitiri Vincent Biruta yanshyikirije Gen Mahamat ubutumwa bwa Perezida Kagame nyuma yo kumwakira mu ngoro ye iherereye i Ndjamena mu murwa mukuru.

Nta makuru arambuye yatangajwe kuri ubu butumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we wa Tchad.

Cyakora cyo Perezida Kagame yageneye Gen Mahamat ubutumwa, nyuma y’ubwo uyu mujenerali w’inyenyeri enye na we yamugeneye muri Gicurasi uyu mwaka.

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe n’intumwa zari ziyobowe na Abdelkerim Idriss Déby usanzwe ari murumuna wa Gen Mahamat Idriss Déby nyuma yo kugirana ibiganiro.

Icyo gihe Perezidansi y’u Rwanda ntiyatangaje birambuye icyo ubwo butumwa bwari buhatse.

Mahamat Idriss Déby ayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Mata uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa se, Maréchal Idriss Déby Itno wapfuye nyuma yo gukomerekera ku rugamba ahanganye n’inyeshyamba.

Déby yapfuye mu gihe yari azwiho kugirana umubano mwiza no kumvikana na Perezida Paul Kagame ku ngingo rusange zireba umugabane wa Afurika zirimo nko guhashya iterabwoba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Gen Mahamat wa Tchad
    Ndashaka ikibanza kiza kitarengeje 5m Mubusanza cg kicukiro Kiri muri R1, Kandi kitari kure yakaburimo. Murakoze.

  2. Perezida Kagame yageneye ubutumwa Gen Mahamat wa Tchad
    Ndashaka ikibanza kiza kitarengeje 5m Mubusanza cg kicukiro Kiri muri R1, Kandi kitari kure yakaburimo. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *