Seif wavugwaga muri Rayon Sports yayiteye umugongo yumvikana n’indi kipe

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Police FC yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier ‘Seif’, mu gihe uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Seif yamaze kumvikana amasezerano y’imyaka ibiri na Police FC.

Mu kwezi gushize ni bwo Niyonzima Olivier yirukanwe na APR FC yari amaze igihe gito yongereyemo amasezerano azira imyitwarire mibi.

Kuva icyo gihe uyu musore ukomoka mu Myembe ku Kimihurura yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yifuzaga kumusubirana, gusa impande zombi birangira zitageze ku bwumvikane.

Seif yumvikanye na Police FC, mu gihe Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yaherukaga gutangariza Televiziyo y’Igihugu ko Rayon Sports ishobora kumusinyisha.

Niyonzima Olivier abaye umukinnyi wa gatatu wumvikane na Police FC, nyuma ya Hakizimana Muhadjiri na Nsabimana Eric ‘Zidane’ bavuye muri AS Kigali.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *