Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito bisa nk’ibyacururutse, Leta ya Uganda yongeye gushinja u Rwanda ibirego by’ubutasi ku butaka bwayo nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru Softpower bivugwa ko gikorera mu kwaha kwa Guverinoma y’iki gihugu, kivuga inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda bane kivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bakoraga ibikorwa by’ubutasi mu Mujyi wa Kyzanga, mu Karere ka Lwengo.

Iyi nkuru iravuga ko bamwe mu bafashwe harimo uwitwa Mugabo Justin wiyita Mwesigwa Peterson n’umugore we, Uwimana Egidie uzwi nka Lydia Kobusingye.

Amakuru iki kinyamakuru kivuga ko cyakuye mu nzego z’umutekano aravuga ko abo kita intasi za RDF biyita Abagande ariko basanganwe indangamuntu z’u Rwanda.

“Twabakuyeho ibyangombwa. Bari bafite indangamuntu z’u Rwanda ariko bigira nk’Abagande mu kujya mu bikorwa byabo bitemewe mu bwihisho,” uyu ngo ni umwe mu bo mu nzego z’umutekano zo hejuru utifuje ko amazina ye atangazwa.

Uganda yakunze gushinja u Rwanda gukora ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo ndetse biba bimwe mu bintu byagiye birushaho guhungabanya umubano w’ibihugu byombi, ariko u Rwanda rukabihakana, ruvuga ko ahubwo abo bantu bitwa intasi ari Abanyarwanda baba basabwe gukorana na RNC bagaterwa ubwoba bitwa intasi ndetse bagafatwa bagafungwa bakanakorerwa iyicarubozo.

Icyaha cy’ubutasi ubusanzwe n’icyaha gihanwa n’amategeko, ariko igikunze gutangaza abantu kuri aba Banyarwanda bitwa intasi n’uko usibye gufungirwa mu bigo bya gisirikare bagakorerwa iyicarubozo nta n’umwe ushyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe anahabwe ibihano, aho u Rwanda rukunze kuvuga ko impamvu ari uko nta bimenyetso by’ibyo bashinjwa biba bihari.

Ku kijyanye no gutunga indangamuntu za Uganda ku Banyarwanda baba muri iki gihugu, byo ntabwo ari ibintu bitangaje kuko kubona indangamuntu y’iki gihugu ari ibintu byoroshye kubera imikorere y’ubuyobozi bwacyo, ndetse mu myaka yashize ibi byagiye byifashishwa n’ishyaka NRM riri ku butegetsi, ryajyaga riha Abanyarwanda indangamuntu ku bwinshi cyane cyane mu gihe amatora yabaga yegereje kugirango bazahe amajwi Museveni.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi
    Uyu mu Cpl Mugabo yari yarahunze urubanza yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare.
    Biragaragara ko abo baburanaga aribo bamugambaniye iyo mu Buganda.
    Mushakishe neza aduyi wa ndani

  2. Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi
    Uyu mu Cpl Mugabo yari yarahunze urubanza yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare.
    Biragaragara ko abo baburanaga aribo bamugambaniye iyo mu Buganda.
    Mushakishe neza aduyi wa ndani

  3. Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi
    Ariko ubuswa buragwira koko! ubwo koko harumuntu baha mission yokujya kuneka akagenda numugore koko?Nakumiro.

  4. Uganda: Hubuye ibirego bishinja Abanyarwanda kuba intasi, bane batawe muri yombi
    Ariko ubuswa buragwira koko! ubwo koko harumuntu baha mission yokujya kuneka akagenda numugore koko?Nakumiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *