Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare bakuru bavugwaho kuba barakwirakwije ibihuha by’uko ingabo za Uganda zirinda Perezida wa Guinea Equatorial zaba zenda kwivumbagatanya kubera ibibazo bitandukanye biri mu buyobozi bwabo.
Biravugwa ko Gen. Muhoozi yategetse ko aba basirikare bacyurwa bagakorwaho iperereza ku gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kuvugana n’itangazamakuru ku bikorwa bya gisirikare batabiherewe uburenganzira.
Aya makuru nk’uko tubikesha Chimpreports yemejwe kuri uyu wa Mbere na Lt. Col. Ronald Kakurungu, Umuvugizi Wungirije wa UPDF avugana n’ikinyamakuru Observer asubiza ku bibazo byaba biri muri izi ngabo za Uganda ziri muri Guinea Equatorial.
Ingabo za Uganda zoherejwe muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika kuva mu 2017 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Ugandan Military and Mentoring Team (UMTMT).
Mu nshingano z’izi ngabo, harimo no guha uburinzi perezida wa Guinea Equatorial, umuryango we n’inzego z’igihugu z’ingenzi kongeraho kugira inama igisirikare cy’iki gihugu.
Amakuru yatangajwe mu minsi ishize yavuze ko izi ngabo za Uganda zakangishaga kuba zenda gutera umugongo umuyobozi wazo, Col. James Kato Kalyebara, bashinjaga kuzifata nabi, ivangura no kugira umujinya wa hato na hato uvamo kwimura, kwirukana no guhagarika umuntu wese batavuga rumwe.
Amakuru yagiraga ati “ Ubu, abasirikare ba barashaka kwigumura kuri komanda kubera ko bahora batabaza ba boss babo muri Uganda ntibumvwe,”
Nyamara ariko, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru bwa mbere yatangira inshingano ze kuri uyu wa Mbere, Lt. Col. Kakurungu yahakanye aya makuru avuga ko UPDF yarenze kera urwego rwo kuba abasirikare bakwivumbura.
Uyu muvugizi wungirije wa UPDF ariko yemeye ko hari utubazo tworoshye twaba twaravutse muri izi ngabo ziri muri Guinea Equatorial ariko ashimangira ko turimo gukemurwa n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ufite mu nshingano ze n’ibijyanye no kohereza ingabo mu butumwa.


