Abarobyi b’Abanyarwanda barashinjwa uburobyi butemewe muri Teritwari ya Kalehe

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete sivile yo muri teritwari ya Kalehe irashinja Abanyarwanda gukora uburobyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mazi ya Congo muri iyi teritwari cyane cyane ahitwa Ibindja, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi sosiyete sivile yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kanama 2021, iravuga ko abarobyi baturuka mu Rwanda bakoresha inshundura zabujijwe bakunda kwita imashini (machines).

Delphin Birimbi, umuyobozi muri iyi sosiyete sivile, avuga ko abo barobyi b’Abanyarwanda bakora uburobyi butemewe mu mazi ya Congo kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama basaga 100 nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.

Uyu akaba asaba ubuyobozi ku nzego zose kugiraruhare byihutirwa mu gusubiza ibintu mu buryo mu bijyanye n’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *