fb_img_1552669294047.jpg

Uganda: Ba Local Defense bashya basaga 10,000 bagiye gutozwa na UPDF, igisirikare mu kindi

Sangiza iyi nkuru

Ba Local Defense bashya basaga 10,000 hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira gutozwa n’Igisirikare cya Uganda (UPDF) mu kwezi gutaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Commandonepost, ibintu bisa nko gukomeza kubaka igisirikare mu kindi nubwo imyitwarire y’aba yakunze kutavugwaho rumwe.

Aba ba Local Defense bazaba biyongera ku bandi 25,000 basanzwe, abenshi binjijwe mu kazi mu myaka itatu ishize nyuma y’ibyaha byari bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Inshuro nyinshi, Igisirikare cya Uganda cyagiye cyumvikana gisaba imbabazi kubw’imyitwarire y’aba ba Local Defense, bamwe muri bo bagiye bashyikirizwa inkiko cyane cyane abagiye bafatwa na za camera bakora ibyaha birimo guhohotera abaturage.

fb_img_1552669294047.jpg

Abandi bagiye birukanwa cyangwa bagasubizwa mu mahugurwa bakongera kwigishwa cyane cyane ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburyo bakoresha abantu bakubahiriza amategeko batabahutaje.

Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Ronald Kakulungu, avuga ko gahunda yo kwinjiza mu kazi aba bashya izatangira vuba, ariko aburira abantu baba barya ruswa mu gikorwa cyo gutoranya abantu bagomba kwinjizwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *