Cameroun: Amakimbirane ashingiye ku moko yatumye abaturage 11,000 bahungira muri Tchad

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga 11,000 bahunze amakimbirane hagati y’abashumba n’abarobyi mu majyaruguru ya Cameroun, bageze mu gihugu cya Chad muri iyi weekend ishize nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara muri Tchad kuri uyu wa Mbere.

Abantu byibuze 20 bishwe mu cyo abayobozi bavuga ko ari bwo bugizi bwa nabi bubi bushingiye ku bwoko bubayeho mu myaka ya vuba. Imirwano ikomeye yadutse mu cyumweru gishize hagati y’abarobyi n’abashumba bo mu moko atandukanye bapfa imyobo abarobyi bacukuye mu butaka.

“Ejo, abashinzwe imibereho bacu bakiriye impunzi zigera ku 11.000 zaje nta kintu na kimwe. Ntibafite ibyo kwiyorosa, imyenda yo guhindura cyangwa ibiryo,” uyu ni Guverineri Gayang Souare, Guverineri w’Intara ya Chari Baguirmi iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tchad, avugana na Reuters.

Uyu yavuze ko mu bakiriwe harimo abakomeretse bari bakeneye kwitabwaho ndetse n’abana baburanye n’ababyeyi babo. Yongeyeho ko ubushobozi intara yari ifite bwo kwakira impunzi bwahise burengerwa.

Abayobozi b’ibanze bavuga ko ari ubugizi bwa nabi bukabije bushingiye ku moko babonye bashingiye ku mpamvu zirimo kuba abaturage muri iyi myaka ishize baragiye bibikaho intwaro ahanini bagamije kwirindira umutekano uhungabanywa na Boko Haram n’amabandi asanzwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *