Huye: Bahangayikishijwe n’abajura bamena inzu bakanaterura inkono ku mashyiga

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo bahangayikishijwe n’abajura babapfumurira inzu, bakanaterura inkono ku mashyiga bakababwira ko uzabivuga bazamwica bamukase ingingo.

Akagari ka Bukomeye muri gasantere ko muri Ngara ni ko bivugwa ko kibasiwe cyane n’ubu bujura, aho abaturage bavuga ko bamwe muri abo babazengereje birirwa bakina urusimbi, abandi bazererana ibibando bacunga aho biba ku manywa y’ihangu batoboye inzu cyangwa baciye mu rihumye.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, abaturage barasaba ko aba bajura bakwiye gufatwa bagafungwa kuko aribwo, bagira amahoro kuko ubu ntamuntu ugitarabuka.

Abaturage bavuga ko hakozwe umukwabu wo guta muri yombi aba bajura, byabaha umutekano, wo kuba banajya gukora indi mirimo kuko ngo ubu ntawe utarabuka atinya ko yasanga bamwibye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko mu nama y’umutekano bakora buri munsi iki kibazo batari bakakibagejejeho, ariko bagiye kugikurikirana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *