Abana bagizwe n’abataye ishuri n’abo mu muhanda biyita abuzukuru ba Shitani babangamiye abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko babambura ndetse bakaba bitwaza intwaro gakondo bakoresha mu gukomeretsa bamwe.
Umwe mu bahatuye, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko ” Abo bana babangamiye abatuye uyu mujyi kuko bariba, barambura n’andi mabi yose kuko na we urabizi ko Shitani ari mbi, bakora ubugome cyane.” Uyu mugabo avuga ko aba bana baba bafite inzembe, inkoni n’ibindi kandi ngo batera abantu ubwoba. Ati ” Hari ahantu nk’abagore batanyura muri iki gihe, bahita babambura. Ubuyobozi na polisi barabizi ariko ngo bamwe ni bato cyane ntibabafunga. Umuntu akebye umuntu aramukomerekeje, ngo ntabwo yakurikiranwa.” Mugenzi we avuga ko byakajije umurego muri ibi bihe Rubavu yahuye n’ibyorezo birimo Coronavirus n’imitingito wayibasiye bitewe n’iruka rya Nyiragongo. Ati ” Ubu noneho n’uburyo bw’imibereho iragoranye kubera ibyorezo byateye ino aha. Bariya bana babangamiye abaturage kuko uranika imyenda bakyitwara.” Undi muturage we ashinja ubuyobozi kubatererana kuri iki kibazo. Aba baturage bose bahuriza ku gusaba ko aba bana bakurikiranwa, bagasubizwa mu buzima busanzwe. Visi-Meya (FED) wa Rubavu, Deogratias Nzabonimpa, avuga ko iby’iki kibazo bagiye gufatanya n’inzego zose bakagikurikirana. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Ntakaraba! Mu Rwanda hagiye kuba ikintu gikomeye\\ Ubuhanuzi buravuga ikintu gikomeye kigiye kuba
youtube.com


