Sinshobora kwemerera abantu gukomeza gukinira ku izina ryanjye_Cristiano Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus, yahaye gasopo itangazamakuru ryiganjemo iryo mu gihugu cya Espagne, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko ashobora kuva muri iriya kipe yo mu Butaliyani.

Amakuru yavugaga ko Cristiano Ronaldo ashobora kujya mu makipe arimo na Real Madrid yahoze akinira, gusa iki gihangange cyavuze ko ibyacyo na Real Madrid ari iby’ahahise.

Cristiano kuri Instagram yagize ati: “Umuntu wese unzi azi buryo ki nibanda ku kazi kanjye. Amagambo make, ibikorwa byinshi ni yo ntego imaze igihe inyobora kuva natangira umwuga wanjye. Icyakora, nkurikije ibintu byose byavuzwe kandi byanditswe vuba aha, ndagira ngo ngaragaze aho mpagaze.”

Cristiano yavuze ko abavuze ko ari mu nzira zo kuva muri Juventus bamwubahutse cyane.

Ati: “Ibirenze kunyubahuka njye nk’umugabo ndetse n’umukinnyi, uburyo budafite ishingiro ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru ni agasuzuguro ku makipe yose avugwa muri ibyo bihuha, ndetse no ku bakinnyi n’abatoza bayo.”

Yavuze ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n’abafana b’iyi kipe bazamuhoza k’umutima.

Ati: “Amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe, yarabitswe. Mu magambo n’imibare, mu bikombe n’ibihembo, byaranditswe biri mu mitwe y’inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w’ikipe.”

“Hanyuma hejuru y’ibyo nagezeho, ndibuka ko muri iriya myaka icyenda nagize umubano mwiza ndetse n’urukundo rwinshi ku bafana ba Merengues Real Madrid], urukundo n’icyubahiro nzirikana uyu munsi, kandi nzahora nsigasira. Ndabizi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kumpoza mu mitima yabo, kandi nanjye nzabahoza mu wanjye.”

Bijyanye n’amakuru akomeje kuvana Cristiano muri Juventus akamujyana muri za Shampiyona zitandukanye, uyu mukinnyi yaboneyeho kwihanangiriza itangazamakuru ryo muri Espagne yashinje gukinira ku izina rye.

Ati: “Kuri Episode iherutse kuba muri Espagne, havuzwe amakuru n’inkuru nyinshi zimpuza n’amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta muntu n’umwe wigeze ahangayikishwa no gushaka kumenya ukuri nyako. Magingo aya ndatuye kugira ngo mvuge ko ntashobora kureka abantu ngo bakomeze gukinira ku izina ryanjye.”

Cristiano yavuze ko agihanze amaso ku mwuga we ndetse n’akazi ke, ndetse akaba yiteguye guhangana n’imbogamizi zose ashobora guhura na zo, yungamo ko ibindi abantu bakomeje kuvuga ari amagambo yonyine adafite ishingiro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *