Gakenke: Umusaza wari warabuze yasanzwe mu mugezi wa Mukungwa yarapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Mujayambere Gaspard wo mu Mudugudu wa Buharabuye, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, wari umaze icyumweru aburiwe irengero, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2021, yabonetse mu mugezi wa Mukungwa, yarapfuye.

Umuturage wari aho umurambo wabonetse witwa Felicien Bunani yatangarije BWIZA ko uyu musaza yari amaze icyumeru abuze, abiwe bamushakisha, nyuma y’aho kuwa Kane w’icyumweru gushize, yari yagiye mu isoko ry’ibitoki riri mu rugabano rw’ Imirenge ya Rugera muri Nyabihu na Rusasa ahitwa ku Cyambu.

Uyu muturage yagize ati” Mujyambere yagiye aremye isoko kuwa Kane ariko ntiyagaruka mu rugo iwe. Hari abaturage bavuga ko bamubonye anywa inzoga kwa Kaburabuza mu kabari. Bamwe bavuga ko bagiye bataha, bakamusigamo batazi amataha ye ariko ngo hari abo yasangiraga nabo.”

Bunani akomeza avuga ko umuryango wa Mujyambere wakomeje gushakisha ariko uyu musaza arabura gusa ngo RIB yaje gukora iperereza, igira abo ihata ibibazo.

Avuga ko mu gitondo ari bwo umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’umwana wakuraga amabuye mu ruzi, ayashyira imusozi ngo ayahonde. Uwo mwana yihutiye kubimenyesha abaturage, abamuzi basanze ari Mujyambere wari warabuze.

Abajijwe icyo we n’abandi bahurizaho mu gukeka icyaba cyarateye urupfu rwa Mujyambere, Bunani yagize ati ” Urumva yari arimo kunywa inzoga, asangira n’abandi bantu. Dukeka ko yaba yararoshwe mu mugezi bitewe n’amafaranga yari afite kuko yishyuraga bareba, akagaruza byose babireba kandi na telefone ye yabonetse kwa Kaburabuza. Nta muturage bar bafitanye ikibazo.”

Uyu muturage avuga ko hari amakuru ko hari abumvise Mujyambere akubitirwa hafi y’ibagiro riri hafi y’akabari ka Kaburabuza gusa ngo abamukubitaga ntibamenyekanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Robert Niyomwungeri, yemereye BWIZA iby’uko uyu musaza yari yarabuze gusa ngo ” Ubu biragoye kumenya niba ari we kuko umurambo warangiritse.”

Gitifu Niyomwungeri avuga ko bageze aho uyu murambo wabonetse, bakaba , bategereje inzego zibishinzwe ngo zikore akazi kazo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *