Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zagabye igitero gikomeye ku barwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State bo mu Ntara ya Cabo Delgado, bahungiye mu mashyamba y’ahitwa Mbau nyuma yo kwamburwa ibirindiro byabo bikuru mu gace ka Mocímboa da Praia.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwigarurira aka gace kari hafi y’inyanja y’Abahinde, RDF na FADM batangiye kugaba ibitero mu bice izo nyeshyamba zahungiyemo.
Mu cyumweru gishize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj-Gen Cristovão Chume, yari yatangaje ko nyuma yo kwigarurira Mocimboa da Praia, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zigiye gukurikirana ibyihebe mu duce twa Mbau na Siri I tugizwe n’amashyamba y’inzitane.
Ni uduce twombi dufatwa nk’igicaro gikuru cya ziriya nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Gen Cristovão yavuze ko kuri ubu RDF n’ingabo z’igihugu cye bari kwifashisha kajugujugu z’intambara mu guhiga ziriya nyeshyamba, ndetse bakaba baniteguye kugota ibice byose ziherereyemo kugira ngo zitabona aho zisohokera ngo zihunge.
Amakuru avuga ko Ingabo za RDF n’iza FADM zijya gutera Mbau ku wa Kabiri w’iki cyumweru, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Izi ngabo ngo kuba zaraturutse mu byerekezo bibiri bitandukanye byazifashishije gutangatanga bariya barwanyi.
Bivugwa ko mbere y’igitero cyo gikomeye cyabaye ejo ku wa Gatatu, habanje ibitero bya kajugujugu muri iryo shyamba bigamije gutatanya izo nyeshyamba mbere yo kuziminjaho urufaya rw’amasasu, mu rwego rwo kuzitsinsura byoroshye.
Magingo aya ntiharamenyekana umubare w’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State byaba byaguye muri kiriya gitero karundura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


