Burkina Faso: Abantu 47 barimo abasivili n’abasirikare bishwe n’ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Abasivili byibuze 30 n’abasirikare 14 ba Burkina Faso biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka bari barimo. Abaturage bavaga mu mujyi wa Dori bagana Arbinda, ni bo bibasiwe n’iki gitero gishya cy’iterabwoba.

Abashinzwe umutekano n’abakorerabushake bagerageje kwica ibyihebe 58 nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga, mu gihe Perezida Roch Marc Christian Kabore yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Kane.

Kubera ikibazo cy’ihungabana ry’umutekano muri aka karere ka Sahel, abasivili bashaka gukora urugendo rwa Arbinda-Dori mu ntera y’ibirometero 100, ntabwo bafata umuhanda bonyine. Abacuruzi n’abaturage baherekezwa n’abashinzwe umutekano kugirango bave ahantu hamwe bajya ahandi.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu nibwo aba baturage n’abasirikare babaherekeje babahagurutse I Dori bavuye kurangura. Mu masaha ya saa munani nibwo imodoka aba barimo zagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Boukouma mu birometero 25 uvuye Gorgadji.

Abashinzwe umutekano 14 n’abakorerabushake batatu bishwe

Abasivili 30, abashinzwe umutekano 14 n’abakorerabushake 3 basanzwe bakora ibikorwa byo kwirinda na bo biciwe muri iki gitero nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga. Usibye aba kandi hakomeretse abandi bantu 30.

Ku ruhande rw’abashinzwe umutekano n’abo bakorerabushake, na bo ngo babashije kwica ibyihebe 58, ibisigaye bibasha gucika bicikana n’inkomere zabyo.

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré akaba yahise atangaza icyunamo cy’amasaha 72 guhera kuri uyu wa Kane saa sita z’ijoro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *