Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo ) ryateguwe ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’ u Burasirazuba (MINEAC).
Afungura iri murikabikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yagarutse ku kamaro k’ibikorerwa mu Rwanda aho yavuze ko bifite akamaro kanini mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu no ku mibereho myiza y’Abanyarwanda. yanasabye ko hakomeza Gutezwa imbere ibikorerwa iwacu bizafasha kuziba icyuho kigaragara hagati y’ibyo u rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye ry’ikaze, umuyobozi wa PSF, yashimiye abitabiriye iri tangizwa rya Made In Rwanda Expo ku nshuro ya kabiri. Yabwiye umushyitsi mukuru ari we Minisitiri w’Intebe ko bahize bafatanyije n’izindi nzego kuzashyigikira gahunda yo kongera ibikorerwa mu Rwanda ku buryo mu myaka 5 iri imbere 30% by’ibitumizwa mu mahanga bizaba byagabanyutse.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri abagezaho iyi gahunda, minisitiri w’ubucuruzi, Francois Kanimba yatangaje ko iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo guha amahirwe abanyenganda bo mu Rwanda yo kugaragaza icyo bashobora gukora n’uko bashobora guhaza isoko ry’imbere mu Rwanda cyane ko guverinoma ikomeje gushaka uko yakongera ibyoherezwa hanze ikagabanya ibitumizwa hanze.
Kugirango bizagerweho, abikorera bihaye intego yo gushyigikira gahunda ya guverinoma y’ubumwe irangajwe imbere na Kagame, aho ngo mu 2014 yashishikarije Abanyarwanda kugura ibikorerwa iwabo, anashishikariza abanyenganda gukora ibintu byiza kandi bifite ubuziranenge. byose mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga no kongera ibyoherezwa.
Murekezi wari umushyitsi mukuru yagarutse ku ngufu leta ishyira mu korohereza ishoramari, anahamagarira abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga gukoresha aya mahirwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
yagize ati, “Mu Bihugu 190 byakozwemo ubushakashatsi, u Rwanda ni urwa 2 muri Afurika na 56 ku Isi, ruvuye kuwa 62 umwaka ushize. Ndasaba abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga gukoresha aya mahirwe bahabwa n’Igihugu cyacu…Ndibutsa Inzego za Leta kubahiriza amabwiriza zahawe yo gutanga amasoko mu kugura ibikoresho, guhera ku bikorerwa mu Rwanda.”
Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera (PSF) Yavuze ko PSF ifatanyije na MINEAC bashyizeho gahunda idasanzwe yo gutegura amamurikagurishwa yihariye y’ibikorerwa mu Rwanda, muri uyu mwaka rigiye kuba ku nshuro ya 2 hakaba harashyizwemo ingufu.
Gasamagera Benjamin yavuze ko hari inyungu ituruka muri ibi bintu, aho ngo hitezwe ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru Abanyarwanda bashobora kuzagura cyane.

Iri murikagurisha ryitezweho kuba umwanya mwiza wo kwigaragaza kw’abikorera no kwerekana ko bashoboye gukora byiza bihagije byujuje, kwakira ibitekerezo by’abaguzi bakababwira aho bagomba gushyira imbaraga mu byo bakora ndetse no Kureba ibikorerwa mu Rwanda byiza ariko bitarajya ku masoko yo hanze bigakorerwa ubuvugizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abikorera bashimiye leta yabagabanyirije ibiciro by’amazi, kugabanyiriza imisoro inganda z’imyenda n’ibindi kuko ngo bizabafasha mu gukomeza gukora neza.
Ubushize abaje kumurika babarirwaga muri 60 mu gihe kuri iyi nshuro haje abasaga 300. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: ” Duharanire Kwigira Duhaha iby’Iwacu “.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Denis NS @Bwiza.com



