Abagize umuryango wa Murwanashyaka Innocent utuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, barashinja uwitwa Nsakanyarenze Jean Christophe kumutera ibyuma amuhora kuba yaramutukiye umugore, gusa ngo akaba yarabuze gikurikiranwa kuko ari ‘umukire’.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama ni bwo Murwanashyaka w’imyaka 25 y’amavuko yategewe mu nzira, aterwa ibyuma birimo icyo mu mbavu no mu mutima mbere yo kujyanwa igitaraganya ku bitaro bya Ruhengeri, ayo yaje kuvanwa akajya kuvurirwa mu rugo kuko nta bwisungane mu kwivuza yari afite.
Mukuru w’uwatewe ibyuma witwa Niyonsaba Jean de Dieu ashyira mu majwi Nsakanyarenze usanzwe ari umukozi wa RDB (ni umurinzi muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga) kuba ari we wateye ibyuma murumuna we, amuhora kuba yari yaramutukiye umugore.
Ati: “Uwamuteraguye ibyuma yitwa Nsakanyarenze Jean Christophe ariko Murwanashyaka yari yaratonganye n’umugore we hari hashize hafi amezi abiri, ubwo yamuteraguye ibyuma ngo kubera ko yari yaratutse umugore we.”
Uyu muturage yavuze ko inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’urwa DASSO zinjiye muri kiriya kibazo, gusa zikingira ikibaba uwateye umuvandimwe we ibyuma kuko ari umukire.
Ati: “Aba DASSO baraje ariko kubera ko uwo Nsakanyarenze ari umukozi, ari umukire, banze kumufata ahubwo baraganira bakoresha anketi (enquĂŞte), ahubwo bati ‘ntitwamufata, RIB ni yo izaza kumwishakira’, ariko abo ba DASSO umwe ni mubyara we undi ni muramu we.”
Niyonsaba yakomeje avuga ko nyuma y’uko DASSO zanze gufata uriya yita umukire, byabaye ngombwa ko batabaza inzego zirimo Polisi, zije kumufata arahunga mbere y’uko yongera kugaragara agakomeza akazi ke gasanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, KABERA Canisius, yemereye BWIZA koko ko Murwanashyaka Innocent yatewe ibyuma, ndetse we ubwe akaba ari mu bamusuye kwa muganga aho yari arwariye.
Gitifu wa Gataraga avuga ko Murwanashyaka yavuze ko Nsakanyarenze ari we wamuteze akamutera ibyuma, gusa akavuga ko banze gufata ushyirwa mu majwi kuko bamubajije niba ari we wateye uriya muturage ibyuma akabihakana.
Ati: “Ukekwa yarahamagajwe, ahageze baramubaza bati ‘uyu muntu ni wowe wamuteye icyuma?’, na we ati ‘ndakababura!’ Ati ‘Njyewe natashye kare, abo bantu ntaho nahuriye na bo.”
KABERA avuga ko batagombaga gufata Nsakanyarenze ngo bamushinje gutera ibyuma uwo bivugwa ko yahoye kumutukira umugore, mu gihe atemeraga ko ari we wabikoze cyangwa ngo hagire uwaba yari yamubonye abikora.
Yavuze ko inzira ishoboka kwari ukugira inama uwakomerekejwe akiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuko ari rwo rufite uburenganzira busesuye bwo gukora iperereza ryimbitse.
Ku bijyanye no kuba Nsakanyarenze yaba akikingirwa ikibaba kubera ko ari umukire, uyu muyobozi yavuze ko atari byo.
Ati: “Njye ubwanjye umushahara mpembwa ntabwo uwo nguwo n’ubwo yaba ari ikinani kingana iki, ntabwo yabona umushahara mpembwa. Urumva njye nta cyenewabo tunafitanye, n’umushahara ntabwo mvuga ko yampemba umushahara, cyangwa ngo ampe ruswa yatuma ntamufata.”
Uyu muyobozi cyakora cyo yabwiye BWIZA ko icyamutangaje ari uko umugore w’uwatewe ibyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yamubwiye ko biyunze n’uwabimuteye, ngo kuko yemeye kuzishyura ibizamugendaho byose kwa muganga ndetse akanamufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ibyo avuga ko nk’ubuyobozi bamaganye kuko byenyegeza umuco wo kudahana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



4 Responses
Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya
UNYUMVIRE RWOSE
Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya
UNYUMVIRE RWOSE
Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya
Unusore w’inyaka 25, uragira ubwisungane ‘mutuelle de sante’ arasobanutwe kweli? Akongeraho no guhangara umubyeyi….
Musanze: ‘Umukire’ yateye ibyuma uwamutukiye umugore none aracyidegembya
Unusore w’inyaka 25, uragira ubwisungane ‘mutuelle de sante’ arasobanutwe kweli? Akongeraho no guhangara umubyeyi….