Ijambo ku rindi ku byavuzwe na Min. Bunyoni wavuze impamvu ‘ibibera mu Rwanda byose baba babizi’

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’ u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko umubano n’ u Rwanda utaraba mwiza kuva wazamo agatotsi mu 2015 kandi ngo u Rwanda rudakwiriye kwibeshya ko hari ibihabera igihugu cye kitazi.

Bunyoni yatangaje ibi ubwo yasubizaga abanyamakuru mu muhango wo gusuzuma aho abaminisitiri bageze bashyira mu bikorwa ibyo Leta yiyemeje gukora.

Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko umubano n’ u Rwanda ” Utaraba mwiza kuko ibyo basabye u Rwanda kugeza ubu bitarakorwa.”

Mu byo Bunyoni yagarutseho harimo: Abatera u Burundi bava mu Rwanda, gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015 no guha umwanya amwe mu maradiyo asebya Leta ngo akorere ku butaka bw’ u Rwanda.

Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko abari bateguye guhirika ubutegetsi “guhera kuri General Godefroid Niyombare bageze mu Rwanda bakirwa nk’abami, ibyo birazwi”.

Yagize ati “Ntacyo hariya mu Rwanda bakora ngo bavuge ko twebwe hano mu Burundi ntitwakimenye kuko dufiteyo inshuti, tuvuga ururimi rumwe, ibyo rero ni ibintu bisanzwe bigaragara.”

U Rwanda rwakunze guhakana bimwe mu byo u Burundi burushinja. Ku bashatse guhirika ubutegetsi rucumbikiye, rwavuze ko hakwiriye kwifashisha amategeko mpuzamahanga kuri iyi ngingo.

Ibihugu byombi bikunze gutungana intoki, ko buri ruhande rukorana n’abashaka kurutera. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa n’urundi.

Muri iyi minsi abayobozi ku mpande zombi bakomeje kureba uko ibihugu byombi byakongera kubana neza gusa Bunyoni we avuga ko bitoroshye kuvuga ngo umubano w’ibihugu byombi waba mwiza kandi icyatumye uzamba kitaravugutirwa umuti.” nk’uko BBC ibitangaza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ijambo ku rindi ku byavuzwe na Min. Bunyoni wavuze impamvu ‘ibibera mu Rwanda byose baba babizi’
    Bunyoni Kandi uyu acuruza amabuye afatanije na FDLR,kikwekwe,… Bunyoni wikanze iki ? Wahombye cy ibyawe bijye kukarubanda.. wacecetse.

  2. Ijambo ku rindi ku byavuzwe na Min. Bunyoni wavuze impamvu ‘ibibera mu Rwanda byose baba babizi’
    Bunyoni Kandi uyu acuruza amabuye afatanije na FDLR,kikwekwe,… Bunyoni wikanze iki ? Wahombye cy ibyawe bijye kukarubanda.. wacecetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *