Umupadiri yasomye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri wo mu gihugu cya Ghana, Balthazar Obeng Labri, ari mu mazi abira nyuma yo gusoma abakobwa batatu biga ku ishuri ryitwa St. Monica College of Education, ari kuri alitari, umwe muri bo agahita ahahamuka.

Ibi bikimara kuba byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko uko gusomana kwa Padiri Labri ari ugutagatifu (Holy Kiss) gusa ubu byafashe indi ntera kuko umwe mu bakobwa padiri yasomye, yahise ahahamuka ndetse avuga ko yatakaje ubusugi kubera bizu (bizou) ya padiri.

Uyu mukobwa n’ubundi nk’uko Pulse ibitangaza, yasetaga ibirenge mu gusoma padiri, akimara kubona ko yasomye bagenzi be babiri babanje ku munwa. Akihagera yashatse guha padiri itama ngo abe ariho asoma, we arabyanga, ahubwo amurya iminwa.

Iperereza ryerekana ko Padiri Labri usanzwe ari umucungamutungo, umunyamategeko wa St. Monica College of Education, yabaye ahagaritswe ku kazi bitewe n’ibyavuye mu iperereza ry’ibanze.

Umukobwa wa gatatu bivugwa ko yari isugi, ni we uri kugirwa inama nyuma yo guhungabana nk’uko Radiyo ikorera mu Mujyi wa Accra yitwa Starr ibitangaza.

Ku bwa Padiri Labri ariko, gusoma aba bakobwa nta kindi kibyihishe inyuma ni ukubashimira umurimo bakorera kiliziya kuko basanzwe basoma amasomo mu misa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umupadiri yasomye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi
    None se umupadri akorera ate mu Bangilikani gute?

    Biriya byabereye muri Anglican

  2. Umupadiri yasomye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi
    None se umupadri akorera ate mu Bangilikani gute?

    Biriya byabereye muri Anglican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *