Urukiko rwisumbuye rwa Huyekuwa gatatu rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo washinjwaga gusambanya umwana we, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Uyu mugabo yagabanyirijwe igihano rumukatira icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, ko atashimishijwe no kuba yaragikoze kandi akaba yarasabye imbabazi.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bwaregaga uyu mugabo w’imyaka 50 icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 babanaga mu rugo .
Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 21, 22 na 23/07/2021 mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko yasambanyije umwana we iminsi itatu ikurikirana, abitewe n’uko umugore we yari yarahukanye ashaka ko umukobwa we yamusimbura muri izo nshingano aho kujya mu ndaya.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


