Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ajya kwitegura ubukwe afitanye n’umukunzi we ku wa Gatandatu.
Uyu Kapiteni mushya wa APR FC ari mu bakinnyi bari bamaze iminsi muri La Parisse i Nyamata, bitegura imikino yo mu tsinda E Amavubi afite mu kwezi gutaha mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022.
Ni imikino Amavubi y’u Rwanda azahuriramo na Les Aigles du Mali cyo kimwe na Harambee Stars ya Kenya.
Jacques Tuyisenge nyuma yo gusezerana mu mategeko mu ntangiriro z’uyu mwaka, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo asezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Musiime Racheal ‘Jordon’.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 19 Kanama nibwo uyu rutahizamu yasohotse mu mwiherero agiye kwitegura ubu bukwe.
Ni ubukwe bwari buteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka, gusa buza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Amakuru avuga ko impamvu Tuyisenge yahisemo gusubika uyu muhango ari ukugira ngo azakore ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe.
Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yoroheje ingamba zo kwirinda COVID-19 aho ibikorwa birimo imihango yo gusaba no gushyingira yemewe, gusa abitabiriye ibirori bakabanza kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).
Guverineri kandi ivuga ko abagomba kwitabira biriya birori batagomba kurenga 30% by’ubushobozi bw’aho byabereye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


