Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bakomoka muri kiriya gihugu bakekwaho ibyaha bitandukanye bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Rusizi.
Aba bagabo barimo uwitwa Gahimbare Jux na Rivugimana Gerard bakekwaho icyaha cy’ubujura.
Ubwo berekanwaga kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko bafatanywe $ 4,000, Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’Amarundi, Frw ibihumbi bisaga 200 n’ibihumbi bisaga 500 by’amafaranga y’Amanye-Congo.
Uru rwego rwashimangiye ko “Ntaw’uzakorera ibyaha mu Burundi ngo acumbikirwe mu Rwanda.”
U Rwanda rwashyikirije u Burundi aba banyabyaha nyuma y’uko mu kwezi gushize rwashyikirije iki gihugu abandi banyabyaha 19.
Aba bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi bashyikirijwe u Burundi nyuma yo gufatirwa mu ishyamba rya Nyungwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


