Ikipe ya APR FC yemeje ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2022 ishobora kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, ariko bikazaterwa n’umusaruro abakinnyi kuri ubu ifite bazaba bari gutanga.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Masabo Michel, mu kiganiro na B&B FM-Umwezi.
Ati: “Uuyobozi bwameje ko, mu kwezi kwa mbere nitubona umusururo utameze neza tuzongeramo umukinnyi uwariwe wese tubona ufite ubushobozi. Ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwatuye uburenganzira bwo gushakisha imbaraga aho zaturuka hose mu gukomeza ikipe.”
Abajijwe niba n’abanyamahanga bari mu bakinnyi bateganya kongeramo, Masabo yagize ati: “Yego, ufite ubushobozi wese.”
Umunyamabanga wa APR yasobanuye ko iyi kipe itanga muri CAF urutonde rw’abakinnyi izifashisha muri CAF Champions league yatanze abakinnyi 28 kandi yemerewe 40.
Ati: “Birumvikana ko tugifite imyanya yo kongeramo abandi bakinnyi mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije nk’uko natangiye mbibabwira, aho ari hose tuzamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga.”
APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions league igomba guhuramo na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora ry’ibanze, yayisezerera igahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gukinisha abanyamahanga muri 2011 ubwo yahinduraga Politiki igahitamo gukinisha Abanyarwanda, bitewe n’uko yatakazaga amafaranga menshi ku bakinnyi b’abanyamahanga kandi ntibayihe umusaruro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
APR FC yatangaje igihe izagarurira abakinnyi b’abanyamahanga
Twishimiye imyanzuro APR FC yafashe peee
APR FC yatangaje igihe izagarurira abakinnyi b’abanyamahanga
Twishimiye imyanzuro APR FC yafashe peee