U Rwanda rwirukanye ku butaka bwarwo Vincent Lurquin, avoka wa Rusesabagina
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, yirukanye ku butaka bwayo Umubiligi Vincent Lurquin usanzwe ari umunyamategeko wa Paul Rusesabagina wari waraje mu Rwanda kumuburanira ku byaha by’iterabwoba akurikiranweho. U Rwanda rushinja Me Lurquin kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye. Ni nyuma y’uko ejo ku […]
Perezida mushya wa Zambia yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cye
Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu yabonanye n’abahagarariye ibihugu bitandukanye mu gihugu cye bagirana ibiganiro, barimo na Amb. Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu. Ni ibiganiro byabereye mu rugo kwa Perezida Hichilema i Lusaka mu murwa mukuru. Umukuru w’Igihugu cya Zambia watowe nta makuru arambuye yatanze kuri […]
APR FC yatangaje igihe izagarurira abakinnyi b’abanyamahanga
Ikipe ya APR FC yemeje ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2022 ishobora kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, ariko bikazaterwa n’umusaruro abakinnyi kuri ubu ifite bazaba bari gutanga. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Masabo Michel, mu kiganiro na B&B FM-Umwezi. Ati: “Uuyobozi bwameje ko, mu kwezi kwa mbere nitubona umusururo […]
VIDEO: Police yerekanye Miss Habibah na Kimenyi Yves batawe muri yombi\banasabye imbabazi abanyarwanda
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
Rusizi: Ibibazo byo gupfusha no kwangirika kw’imitungo biterwa n’uruganda rwa CIMERWA ruteza abaturage byahagurukije abayobozi

Nyuma y’uko abaturage b’umudugudu wa Nyakivomero, akagari ka Mashesha,umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bagaragaje ko bafite ibibazo byinshi baterwa n’intambi zituritswa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo rukoresha mu gukora sima,birimo iby’ abagore bakuramo inda,abana bavuka bapfuye,kuramburura kw’amatungo cyangwa akabyara utwana dufite ubumuga, inzu zenda kubagwaho kubera gusenywa n’izo nkambi,abana barara bashikagurika cyangwa […]
Kigali: Umugore avuga ko umugabo bamaranye imyaka 20 yamutaye kuko yabyaye umwana ufite ubumuga
Umugore witwa Mukarwego Solange utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umugabo we babanye kuva mu myaka 20 ishize, yamutaye kuko yabyaye umwana ufite ubumuga bukomatanyije. Uwo mwana ni uwa gatandatu mu myaka 20 yaramaze abana n’umugabo we, akimara kubyara uwo mwana, umugabo we yahise amuta avuga ko atakwihanganira kurera uwo […]
Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu_Kimenyi Yves
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu, yerekanye abantu batanu barimo umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, nyuma yo kugaragara mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo rwe na Miss Uwase Muyango Claudine barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kimenyi n’abo bari kumwe berekewe itangazamakuru kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere […]
Uganda: Gen Paul Lokech na we yapfuye
Igisirikare cya Uganda na Polisi y’iki gihugu, bemeje ko Maj Gen Paul Lokech wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu. Inkuru y’Urupfu rw’uyu musirikare yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Umuryango wa UPDF ubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuyobozi Mukuru wungirije wa […]
Prof Lumumba ku kintu cyamutangaje yumvanye Perezida Habyarimana
Umuhanga mu by’amategeko, akaba umwe mu bafite umwirondoro uhambaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri urwo rwego, Prof Patrick Lokech Otieno Lumumba avuga ko yigeze kumirwa ubwo yumvaga agace gato k’imbwirwaruhame u’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ku ngingo yo kuvuga ibyagezweho ku butegetsi bwe. Prof Lumumba ukunze kuzenguruka ahantu hatandukanye’; mu nama na […]
Mikel Arteta utoza Arsenal yasubije Perezida Kagame
Umunya-Espagne Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yasubije Perezida Paul Kagame uherutse gutangaza ko iyi kipe idakwiye gutanga urwitwazo cyangwa ngo yemere ko idashoboye. Byari nyuma y’uko Arsenal yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 na Brentford yazamutse uyu mwaka ivuye mu cyiciro cya kabiri, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona […]
RDF na FADM bafashe agace ka Mbau nyuma y’imirwano yiciwemo ibyihebe byinshi
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zaraye zigaruriye agace ka Mbau ko mu ntara ya Cabo Delgado kari karahungiwemo n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State, nyuma y’ibitero bikomeye byaguyemo ibyihebe byinshi. Ni nyuma y’ibitero bikomeye byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Amakuru avuga ko Ingabo za RDF n’iza FADM zijya gutera Mbau ku wa […]
Kicukiro: Umubyeyi yibarutse abana 5 icyarimwe, 4 bitaba Imana
Umubyeyi witwa Mariamu wo mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, ejo ku wa Gatanu yabyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri, gusa ku bw’amahirwe make bane baza kwitaba Imana. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo uyu mubyeyi yabyariye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe […]
William Ruto yihenuye kuri Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga
Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakinnye ku mubyimba abarimo Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rutesheje agaciro umushinga wabo wa BBI. Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo Urukiko rw’Ubujurire muri Kenya rwatesheje agaciro ubujurire bwerekeye umushinga wa BBI uhuriweho na Perezida Uhuru Kenyatta […]
Abapolisi birukiye mu bihuru bakibona amabandi aje kwiba imodoka itwara amabuye y’agaciro bari barinze
Abapolisi mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Ondo, bahawe urw’amenyo nyuma yo kubona ko amabandi aje kwiba imodoka ya banki bari barinze, bakiruka kibuno mpa amaguru, bajya kwihisha mu bihuru biri hafi y’umuhanda. Iyi modoka ya banki muri ako gace, isanzwe itwara amabuye y’agaciro gusa ngo nta kintu cyari kirimo. N’ubwo amabandi ntacyo yakuyemo, […]