Umubyeyi witwa Mariamu wo mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, ejo ku wa Gatanu yabyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri, gusa ku bw’amahirwe make bane baza kwitaba Imana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ni bwo uyu mubyeyi yabyariye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe biherereye mu karere ka Kicukiro.
Umwe barwaje uyu mubyeyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abana uyu mubyeyi yabyaye bavukiye ku mezi atanu.
Yagize ati “Yabyaye abana batanu bavutse igihe kitageze bavukiye ku mezi atanu ariko hashize akanya umwe arapfa n’ubu undi w’umuhungu yamaze gupfa.”
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abandi bana babiri b’uriya mubyeyi usanzwe atunganya inzara muri Salon iherereye Kimironko na bo bari bamaze gupfa, hakaba hari hasigaye umwe.
Uwari urwaje uriya mubyeyi yavuze ko umuryango wabyaye aba bana ukeneye ubufasha kugira ngo ubashe gushyingura izi mpinja bitewe n’uko utishoboye.
Ati: “Ubu hamaze gupfa abana bane undi mwana we ari muri couveuse ariko umubyeyi we ameze neza ariko nyine urabyumva umuryango wabo ukeneye ubufasha, kuko ntiwishoboye byibuze kugira ngo unabone uko ushyingura abo bana cyane ko n’uyu mubyeyi yari amaze hafi ibyumweru bibiri ari mu Bitaro i Kanombe akoresha amafaranga.”
Kugeza ubu uyu mubyeyi wabyaye aba bana batanu aracyari mu Bitaro bya Kanombe aho we n’umwana we usigaye barimo kwitabwaho n’abaganga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


