Prof Lumumba ku kintu cyamutangaje yumvanye Perezida Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga mu by’amategeko, akaba umwe mu bafite umwirondoro uhambaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri urwo rwego, Prof Patrick Lokech Otieno Lumumba avuga ko yigeze kumirwa ubwo yumvaga agace gato k’imbwirwaruhame u’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ku ngingo yo kuvuga ibyagezweho ku butegetsi bwe.

Prof Lumumba ukunze kuzenguruka ahantu hatandukanye’; mu nama na za kaminuza, atanga ibiganiro cyane kuri politiki yo muri Afurika, yavuze ko yatangajwe n’uburyo Habyarimana yitatse, akigaragaza nk’umuntu uri ku isonga muri buri kimwe.

Mu kiganiro Prof Lumumba yatanze kuwa 15 Kamena 2017 mu cyumba cyitiriwe Nkrumah muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, yavuze ko Habyarimana yari mumenyabyose.

Ni ikiganiro cyitwa Magufulification of Africa by Prof. PLO Lumumba – Part two “UniofDar” aho yagarukaga ku ngingo ivuga ngo ” Hygiene in African Politics” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ” Isuku muri politiki ya Afurika”.

Prof Lumumba ati ” Ubwo Habyarimana yavugaga ku byegezweho ku butegetsi bwe. Yavugaga nk’aho ari we muhinzi uza imbere, umuhanzi ubaruta bose, umuhanga usumba abandi, umugabo mwiza ubasumba bose ndetse ni we ukora neza byose kurusha abandi.”

Avuga ko ibyo Habyarimana yavuze yabyumvise kuri radiyo atavuze amazina, ngo afata iminota itatu aritaka karahava.

Lumumba utajya arya umunwa mu kunenga abategetsi bo muri Afurika, yavuze ko ” Abategetsi muri Afurika abaturage babagize nk’ibitabashwa ku buryo bazi byose, nta n’inama bagirwa.”

Uyu muhanga avuga ko abategetsi bo muri Afurika biyumvise ko ari bo ” Banyabwenge bonyine.” Ko ” bafite ubutumwa bwo kwita ku bihugu bayobora.”

Ni ibiganiro by’uruhererekane bigera kuri bine, wasanga kuri shene ya Youtube yitwa African Intellectuals.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *