Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu yabonanye n’abahagarariye ibihugu bitandukanye mu gihugu cye bagirana ibiganiro, barimo na Amb. Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.
Ni ibiganiro byabereye mu rugo kwa Perezida Hichilema i Lusaka mu murwa mukuru.
Umukuru w’Igihugu cya Zambia watowe nta makuru arambuye yatanze kuri uriya muhuro na bariya ba Ambasaderi, gusa kuri Twitter yavuze ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu Zambia n’ibihugu byabo.
Uretse Ambasaderi Rugira wabonanye na Perezida Hakainde Hichilema, abandi bahuye n’Umukuru w’Igihugu cya Zambia barimo abahagarariye ibihugu bya Malawi, Tanzania, Botswana, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Namibia, Somalia, Zimbabwe, Misiri na Maroc.
Hichilema aheruka gutorerwa kuyobora Zambia muri manda y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda uwari Perezida wa kiriya gihugu, Edgar Lungu, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize.
Biteganyijwe ko ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama ari bwo azarahirira kuyobora Zambia nka Perezida wayo wa karindwi.
Mu bimutegereje harimo kuzahura ubukungu bwa Zambia bwashegeshwe bikomeye na Covid-19 ikaba ari yo nshuro ya mbere ubukungu bw’icyo gihugu buhungabanye ku rugero rwo hejuru kuva mu 1998.
Azaba ahanganye kandi n’ubushomeri buvuza ubuhuha muri icyo gihugu cyane mu rubyiruko rwamutoye ku bwinshi ndetse n’imyenda kibereyemo amahanga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

4 Responses
Perezida mushya wa Zambia yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cye
Atwoherereze Rungu aze yisobanure ku ruhare yagize mu nitero byakozwe n’ingabo za Rusesabagina bikica abaturagr

BĂ´nne chance kuri HAKAINDE HICILEMA numuyobozi ufite gahunda kbs kdi Africa ikeneye abayobozi bafite ukuri nubunyangamugayo baharanira iterambere ryabaturage nigihugu muri rusange!
Amahirwe masa kuri president mushya wa Zambia Imana izamubashishe gushyira mubikorwa ibyo yiyemeje nibyo yasezeraniye abantu be!