Mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage bavuga ko bamwe mu bakozi ba WASAC babategeka aho bagomba kugura ibikoresho byo gukurura amazi babigurira ahandi bagatinda guhabwa amazi, mu gihe iyo ubiguriye aho bakubwiye icyumweru kidashira utarabona amazi kandi ibiciro byaho biba biri hejuru y’ahandi.
Aba baturage bavuga ko iyo bajyanye inyemezabwishyu zigaragaza ko baguriye ibikoresho, kuri WASAC iyo babonye bataguriye aho bababwiye, badahabwa amazi vuba ku buryo bitwara ukwezi kurenga nk’uko abo mu turere twa Rwamagana na Ngoma baganiriye na Isango Star dukesha iyi nkuru babivuga.
Bamwe mu bemeye kugurira ibikoresho by’amazi aho abakozi ba WASAC babategetse,bemeza ko n’icyumweru kitarenga utarabona amazi.
Iyi nkuru kandi ivuga ko abo bakozi ba WASAC bagabana amafaranga arenga ku giciro runaka cy’igikoresho na banyir’amaduka, basaba abafatabuguzi bashya kuguriramo, ,ahwanye n’umubare w’abakiriya yohereje.
Umuyobozi w’ishami rya WASAC rya Ngoma, Gatera Kato Syliver, avuga ko atari azi ibyo kuba bamwe mu bakozi ba WASAC bategeka abakiriya amaduka bajya kuguriramo ibikoresho ubyanze akagurira ahandi bikaza kumugiraho ingaruka yo kutabona amazi vuba, ariko yongeraho ko bitanemewe.
Iduka ry’ibikoresho by’amazi mu karere ka Rwamagana rishyirwa mu majwi ko rikorana n’abakozi ba wa WASAC,bategeka abakiriya kuhagurira,nyiraryoahakana iby’imikoranire n’abakozi ba WASAC,agasobanura ko impamvu ashobora kuba ashyirwa mu majwi ari uko akorera hafi y’ishami rya WASAC bigatuma abakiriya benshi bamugeraho mbere y’abandi.
Undi mukozi wa WASAC bivugwa ko afite amaduka acuruza ibikoresho by’amazi agategeka abakiriya kujya kuguraho ibikoresho nawe arabihakana ahubwo akavuga ko nk’abatekinisiye icyo basaba umukiriya ari ukugura ibikoresho byujuje ubuziranenge.
Ikibazo cy’uko abafatabuguzi ba WASAC bashya mu Turere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza batinze kubona amazi kandi bari baraguze ibikoresho, Icyo ubuyobozi ubuyobozi bw’amashami ya WASAC ya Ngoma, Rwamagana na Kayonza ahurizaho ni ukuba hari igihe mubazi zibura bigasaba kuzitegereza, bigatuma umubare w’abashaka amazi wiyongera, hakavuka ibibazo by’abavuga ko bayimwe.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, avuga ko nta duka na rimwe mu gihugu ricuruza ibikoresho by’amazi rifitanye amasezerano n’iki kigo, bityo ko abakozi bacyo bari muri ubwo bukomisiyoneri babihanirwa.

8 Responses
Iburasirazuba: Bategekwa aho baguriramo ibikoresho batabikora bagatinda guhabwa amazi
Ruswa iri muri service za wasac Rwamagana ziteye ubwoba.Njye umuntu yibye ibyangombwa by’ubutaka byanjye avugana na technician abimuheraho amazi mu mazina yanjye nabimenye ngiye gusaba loan barashyize muri black list ko ntemerewe gusaba inguzanyo.Mbabwiye ko umukozi wabo yankoreye amakosa babica amazi

WASAC, MY GOD! NTA KINTU NA KIMWE CYIZA NDUMVA BAVUGA KURI WASAC. BIRABABAJE CYANE!
N’I KIGALI BIRIRWA CG BAKARARA BA POMPA UMWUKA MU MA TUYAUX, KUGURA NGO ZA M3 ZIYONGERE, BAZASARURE AHO BATABIBYE.

Ahuhwo uretse kwirengagiza,Rwamagana na Kayonza utaguriye ibikoresho kw’Alex usanzwe abakora muri WASAC ugirango wazigera ubona amazi?

Uziko muri 2015 nkuruza amazi nategetswe kugura ibikoresho kw’Alex(ukora muri WASAC Rgna Branch),uhaguruka Kuri WASAC ufite urutonde rwibyo uri bugure nigiciro cyabyo ukajya kuversa Kuri Monte avuga,ukaza kwiduka witwaje bordero na rwa rutonde yaguhaye,njye bari nzi ko ari ITEGEKO pe !!!! kumbe,gusa bigaragara ko unyuranyije nibyo bakubwira ,wahomba.