Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko burimo gushakisha umuti w’ikibazo cy’Ikiyaga cya Kivu cyatangiye gukama mu gice cyo mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Mubumbano.
Abaturage bo muri uyu murenge basaba abayobozi bireba kwihutira gukemura iki kibazo kibasiye igice kimwe cy’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Kagano ahazwi nko ku kiraro cya Kamiranzovu, aho umugezi wa Kamiranzovu wirohera mu kiyaga cya Kivu.
Abaturage bavuga ko iri kama ry’ikiyaga ryatewe n’uko mu ikorwa ry’umuhanda wa Kivu Belt ngo uyu mugezi wa Kamiranzovu bawuyobeje, ugasandara hanyuma bigahura n’uko hari isuri wamanukanaga nayo itangira gusandara hirya no hino n’aho amazi y’ikiyaga ari.
Ingaruka ntabwo zahise zigaragara nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, ,ahubwo ngo bitangiye gukomera mu mezi ya vuba aha kubera imvura nyinshi yiyongereye mu minsi ishize.
Abaturage bo basanga uyu mugezi ukwiye gusubizwa aho wahoze.
Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Nyamasheke, Ntaganira Josue Michel, avuga ko umuti w’iki kibazo barimo kuwushakira mu kurwarwanya isuri ku misozi ihanamiye igishanga cya Kamiranzovu.

2 Responses
Nyamasheke: Hari aho amazi y’Ikiyaga cya Kivu yatangiye gukama
Iki kibazo cyantangiye kera cyane habaho icyo umuntu yakwita uburangare bw’igihe kirekre.
Biriya byatangiye hagati ya 1965 na 1970 kubera ibitaka byinshi byazanwaga n’isuri.
Ndetse aho umugezi wa Karundura wo wisukiraga mu Kivu mbere ahitwa ku Mugohe byatangiye muri 1964-1965 tubireba.
Hakwiye gushakwa uburyo buhamye bwomkurwanya isuri, byanashoboka bagasayura ahamaze kuma ibyo bitaka bigakurwamo bigashyirwa ahahingwa kuko burimo n’ifumbire nyinshi y’umwimerere.