Haji Manara uheruka gutandukana na Simba SC yerekeje muri Yanga Africans

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Haji Manara, yatunguye abatari bake kuri uyu wa Kabiri yerekeza mu kipe ya Yanga Africans yamugize umuvugizi wayo mushya.

Mu minsi ishize ni bwo Haji Manara yafashe umwanzuro wo gusezera muri Simba yari amaze igihe abereye umuvugizi, nyuma y’igihe adacana uwaka na Mo Dewji usanzwe ari umuherwe wayo cyo kimwe na Chairman wayo, Barbara Gonzalez.

Mu busanzwe Manara azwiho kuba intyoza mu kuvuga, ibyatumye yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania ahinduka icyamamare atyo.

Bivugwa ko mu byatumye uyu mugabo atandukana na Simba harimo kuba Mo Dewji atarishimiraga buryo ki amurusha ubwamamare kandi ari we wirya akimara kugira ngo Simba Sports Club ibeho.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Manara atandukanye na Simba, kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Yanga Africans yamwemeje nk’umuvugizi wayo mushya.

Ni inkuru yatunguye abatari bake bitewe n’uburyo aya makipe yombi adacana uwaka kugeza aho bifatwa nk’amahano kuba umukinnyi yava mu ikipe imwe akajya mu yindi, ndetse n’amagambo nyirubwite yavugaga kuri Yanga Africans akiri umuvugizi wa mukeba wayo.

Uyu mugabo aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, yavuze ko imbaraga yakoreshaga muri Simba zose yazeguriye umukoresha we mushya.

Yavuze ko akiri umuvugizi wa Simba Sports Club yakoreshaga ingufu nyinshi, nyamara birangira ubuyobozi bw’iriya kipe bumufashe nk’inkorabusa, ibyo aheraho avuga ko umusaruro w’ingufu ze ugiye gutangira kwiyerekana.

Ati: “Bariya bavuga ko ari ikipe nkuru, ariko ibyo byose ntibyari gushoboka iyo hatabaho abantu, rwose ibyo byose ntibyashoboka.”

Manara yavuze ko ikipe ya Yanga Africans ari inyempuhwe bijyanye n’uko abayobozi bayo bose bazi ko ari umufana wa Simba, avuga ko yiyemeje kuzaha iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania ibyo afite byose.

Biteganyijwe ko Haji Manara nk’umuvugizi wa Yanga azatangira inshingano ze ayobora umuhango wo kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *