eric_wiyahuye_copy.jpg

Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri G.S Saint Dominique Savio de Nyanza, mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aravuga iby’umwarimu witwa Kwihangana Eric w’imyaka 29 y’amavuko, wo mu kagari ka Rusambu mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi umaze iminsi 2 aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi bagombaga kurushinga vuba.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi wa GS Saint Dominique Savio, Nshimiyimana Alexis, ngo mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa 25 Kanama,ubwo yari ku ishuri mu kazi gasanzwe, yahamagawe n’umwarimu uhigisha witwa Iradukunda Emmanuel usanzwe abana n’uyu Kwihangana Eric mu icumbi ry’ishuri risanzwe ribamo abasore 7 bose bigisha kuri iri shuri ariko 5 muri bo bakaba baragiye iwabo mu biruhuko aba 2 barisigaramo.

Ngo uyu Iradukunda Emmanuel yabyutse mugitondo yinjiye muri koridoro agana mu cyumba cy’uruganiriro arebye ku meza ahari abonaho urwandiko rwanditswe n’uyu Kwihangana rwandikishije ikaramu itukura rwageze no kuri Bwiza.com,aho yamusezeragaho asa n’umuraga ibyo asize,amubwira ko agiye ashobora kuzagaruka cyangwa ntazanagaruke,amubwira abo azishyura imyenda yari abarimo,ibyo azamubwirira umukunzi we n’ibyo azamubwirira nyina umubyara,akavuga ko byose bitewe n’uwo mukunzi we Mukabugingo Naome.

Iradukunda akimara kubisoma ngo yahise ahuruza ubuyobozi bw’ishuri na bwo butanga amakuru mu nzego z’umutekano ngo zitangire zimushakishe,kuko bakinguye icyumba yararagamo bagasanga ibintu hafi ya byose birimo we yagiye.

eric_wiyahuye_copy.jpg

Uyu muyobozi ati’’ Tumaze gusoma urwo rwandiko twabonye ari ibintu biturenze duhuruza Gitifu w’umurenge wa Bushekeri na we ahita atanga amakuru mu nzego z’umutekano ,natwe ku bufatanye n’abo dukorana dutangira gushakisha hose duhereye aho mu icumbi n’impande zaryo zose, hafi aho, ku kivu n’ahandi dukeka ko yaba yimanitse,yanyoye ibihumanya cyangwa yiyahuye mu kivu,kugeza n’ubu nta yandi makuru ye dufite.’’

Avuga ko bikimara kuba bahamagaye uyu mukobwa Mukabugingo Naome w’imyaka 25, uri iwabo mu biruhuko mu i Tyazo,mu kagari ka Kibogora,mu murenge wa Kanjongo muri aka karere akababwira ko nyuma yo gushwana kubera ibyo batumvikanagaho mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama rishyira uwa 25 Kanama, uyu musore bagombaga kuzasezerana mu murenge wa Bushekeri ku 3 Nzeri yahise amwoherereza ruriya rwandiko kuri whatsapp, umukobwa yumva biramuyoboye ariko bakomeza kuvugana batumvikana,umukobwa ngo akavuga ko kugeza saa mbili n’iminota 19 z’igitondo zo ku wa 25 Kanama telefoni y’umusore yari igicamo, nyuma ngo ntiyongera gucamo.

Andi makuru Bwiza.com yamenye ni uko ngo ubwo uyu musore wigisha ibijyanye no kwihangira imirimo n’ubukungu muri ririya shuri,n’umukobwa bateguraga ubukwe, iwabo w’umukobwa bari barumvikanye n’umusore inkwano y’amafaranga 500.000, umusore aha umukobwa amafaranga 400.000 asigaramo amafaranga 100.000 bumvikana ko azayazana ku munsi wo gusaba no gukwa banashyingirwa, igihe bateganyagaho ubukwe hagenda hazamo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo n’ihagarikwa ry’imihango y’ubukwe bituma batabukora igihe babuteganirije.

Ayo mafaranga ngo iwabo w’umukobwa babonye ubukwe butabaye mu bihe bwateganywaga barayubakisha, hagati aho ngo umukobwa abona umusore agenda ahindura imico, bivugwa ko hari abandi bakobwa babyitambitsemo bashaka guha uyu musore amafaranga ngo abatware,ibyo aganira n’izo nkumi zindi akabibwira umukunzi we bikamubabaza cyane ariko agakomeza kwihangana bikagera ngo n’ubwo bashwana bigaragara ariko ntibabishyire hanze.

Umukobwa ngo yaje kubona ko bimurenze,yiga umutwe wo kumubenga amunanaije, amubwira ko iwabo bamubwiye ko amubwira ko ariya mafaranga 400.000 yamuhaye ngo abahe atari inkwano ahubwo ari ubufasha yabahaye ngo buzuze inzu bubakaga ubukwe buzatahire aheza, ko kugira ngo bamumuhe ari uko kuri ya yandi 100.000 yari asigaye yongera andi 300.000 imyiteguro y’ubukwe ikabona gukomeza, gusezerana mu murenge babanza kubishyira ku wa 27 Kanama, babyigiza inyuma babishyira ku wa 3 Nzeri none na byo ngo birangiye bijemo kidobya,ariko n’ubundi ngo umukobwa yabonaga ingeso zindi uyu musore yadukanye zitazatuma n’iyo rwashingwa ruramba.

Uwahaye aya makuru Bwiza.com ati’’ Mu biganiro birimo gushwana kwinshi nk’uko umusore yabitubwiraga nk’abasore bagenzi be banamufashaga mu myiteguro y’ubukwe, umukobwa yageze aho amubwira ko yumva yanabivamo, tugakeka ko ibyo kwandika ruriya rwandiko no kubura kwe ari imitwe yo kugira ngo ubwo bukwe bupfe yishakire muri abo bamwizeza amafaranga, umukobwa na we yabona ko uru rugo nta fato rwazagira agasa n’ushaka kubivamo bucece bidasakuje cyane. Kugeza ubu ntituzi imitwe barimo,kandi nk’abantu bize,b’abarezi twumva batagombye gucengana gutya, niba umusore atiyahuye koko nk’uko yakomeje kujya abitubwira ko yumva atagishaka ubuzima kubera amananiza y’umukobwa, yagaragara akavuga icyo atekereza n’umukobwa akavuga uko abibona bakadukura mu rujijo kuko twe twari twiteguye kumuherekeza mu gusezerana mu murenge ku wa 3 Nzeri,ari ho babwimuriye.’’

Bwiza.com yagerageje guhamagara Mukabugingo Naome ngo imubaze amashirakinyoma ku bivugwa telefoni ye igacamo ntayifate bigeza ubwo ayifunga,ariko ivugana n’umubyeyi wa Kwihangana Eric witwa Nzamwitakuze Espérance ayibwira ko na bo bagishakisha byabayobeye.

Ati’’ Bampamagaye bambwira ko umuhungu wanjye yabuze,ko yaba yiyahuye dutangira gushakisha natwe dufatanije n’abari I Nyamasheke kugeza ubu nta kindi turamenya. Umukobwa namubonye rimwe gusa umuhungu wanjye aje kumunyereka mu kwezi kwa 5, numva ngo yitwa Naome nta rindi zina rye nzi, n’iwabo simpazi numva ngo ni I Nyamasheke, nta n’uwo mu muryango we wundi tuziranye, n’iby’ubukwe numvaga ngo bandikishije amasezerano mu murenge bari kuzasezerana vuba, none ndumva ngo yavuze ko agiye kwiyahura kubera uwo mukobwa, nabuze icyo mfata n’icyo ndeka nanjye byanyobeye.’’

Undi wo mu muryango wabo na we w’umwarimu mu karere ka Rusizi ati’’ telefoni ye twayigerageje birananirana,ntituzi niba yiyahuye cyangwa hari aho ari, icyo umusore yari yaratubwiye ni ibyo gusezerana mu murenge ku wa 3 Nzeri,uko byahindutse ngo bigere aho natwe byatuyobeye,turi mu gihirahiro giikomeye cyane. Nta kindi tuzi cyakozwe nk’abavandimwe be, ntituzi niba yarafashe irembo,twumva ngo yari yaragejeje iwabo inkwano y’amafaranga 400.000 na yo azamo ibibazo, nta kindi umusore yatubwiraga,wabonaga atuje cyane, twari dutegereje kwitabira gusezerana mu murenge kuri iriya tariki, no gushyirwa muri ADEPR nyuma kuko ari ho bose basengera, ibindi byatuyobeye rwose natwe.’’

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, yabwiye Bwiza.com ko bakomeje kumushakisha bataramubona. Ati’’ Turacyashakisha twahebye,twabona andi makuru kuri we twaza kuyabagezaho.’’

Yakomeje asaba abagiye kurushinga kujya bakora ibyo babanje gutekerezaho neza, ko ibyo kuvuga ngo ubwo haje agatotsi mu rukundo ugiye kwiyahura ari ubugwari bubi cyane, ko ubuzima buba bugomba gukomeza nubwo ibyo bibazo byabaho,ko atari isi iba irangiriye ku wo bibayeho.

Soma Izindi Nkuru

38 Responses

  1. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ndumva uyu musore yiyahuye.Kereka niba yageze aho akabitinya.Nta kuntu yakwandika kuriya arimo gukina.Uriya mukobwa ni umugome.Ni gute yabeshya ko 400 000 Frw umuhungu yayahaye iwabo ngo “abafashe kubaka inzu???”.Iwabo bagomba kuyaryozwa.Kubengwa bituma abahungu cyangwa abakobwa benshi biyahura ku isi hose.Kubengwa biraryana cyane.

  2. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga

  3. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Barihima ba mujinya byamugendekeye gute?!ubwo ni ubugwari Eric we! Abakobwa bose beza bidegembya iyo ushakamo undi. Cyangwa wabuze ya masake njya numva?!

  4. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Barihima ba mujinya byamugendekeye gute?!ubwo ni ubugwari Eric we! Abakobwa bose beza bidegembya iyo ushakamo undi. Cyangwa wabuze ya masake njya numva?!

  5. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo mukobwa rwose yarahemutse kubwira umuntu ngo amafaranga 400000fr ngo ninkunga birababaje kubengwa birababaza rwose

  6. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo mukobwa rwose yarahemutse kubwira umuntu ngo amafaranga 400000fr ngo ninkunga birababaje kubengwa birababaza rwose

  7. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Eric ndamuzi ntabwo yakora ikosa nkiryo kuko abakobwa nubwo bahemuka hariho abinyangamugayo rero nagereageze akure urungano murujijo kuko twaritukimukeneye especial Economics promotion in UR-CE 2019.Ayo mafaranga twayateranya tukayamuha agakwa undi nimba aricyo kibazo afite. Imana yumve amasengesho yacu ntabe yiyahuye.

  8. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Eric ndamuzi ntabwo yakora ikosa nkiryo kuko abakobwa nubwo bahemuka hariho abinyangamugayo rero nagereageze akure urungano murujijo kuko twaritukimukeneye especial Economics promotion in UR-CE 2019.Ayo mafaranga twayateranya tukayamuha agakwa undi nimba aricyo kibazo afite. Imana yumve amasengesho yacu ntabe yiyahuye.

  9. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ariko Mana uyu muzimu wo kwiyahura wateye mu bantu ni bwoko ki?Kubengwa ntibivuga ko Ubuzima burangiye.Kimwe no kuba warubatse ihenze cyane maze inkongi ikayifata nta n’ubwishingizi,ariko Ubuzima burakomeza.Yego ni ibibazo ariko guhangana n’ibibazokugira ngo dutsinde.ikibazo nuko baba barifungiranye ntibegere abandi ngo babafashe kuko hari n’abaganga ubu bafasha abantu.Abantu nidutahure ibimenyetso biganisha kwiyahura kugira ngo turengere Ubuzima.Murakoze!

  10. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ariko Mana uyu muzimu wo kwiyahura wateye mu bantu ni bwoko ki?Kubengwa ntibivuga ko Ubuzima burangiye.Kimwe no kuba warubatse ihenze cyane maze inkongi ikayifata nta n’ubwishingizi,ariko Ubuzima burakomeza.Yego ni ibibazo ariko guhangana n’ibibazokugira ngo dutsinde.ikibazo nuko baba barifungiranye ntibegere abandi ngo babafashe kuko hari n’abaganga ubu bafasha abantu.Abantu nidutahure ibimenyetso biganisha kwiyahura kugira ngo turengere Ubuzima.Murakoze!

  11. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Abo bakobwa bandi bamushakaga bumurebeye kabisa. Cg haribindi umukunzi we nababyeyi be bamukoze bitari byiza kugirango bayarye. Ariko RIB ikore iperereza rihanitse.

  12. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Abo bakobwa bandi bamushakaga bumurebeye kabisa. Cg haribindi umukunzi we nababyeyi be bamukoze bitari byiza kugirango bayarye. Ariko RIB ikore iperereza rihanitse.

  13. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Hari nubwo yaba yabikoze ashaka kureba Ibiza kuvugwa. Akaba yibereye ahantu runaka. Ntawamenya ariko ndiwe nabwira umukobwa bakansubiza amafranga yanjye tukabivamo niba koko umukobwa yaramubenze. Amakosa nayo yarabyaye igihe aranga 400.000 fr ntamuhango wogusaba nogukwa wabaye. Abakiri abasore mwitonde….

  14. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Hari nubwo yaba yabikoze ashaka kureba Ibiza kuvugwa. Akaba yibereye ahantu runaka. Ntawamenya ariko ndiwe nabwira umukobwa bakansubiza amafranga yanjye tukabivamo niba koko umukobwa yaramubenze. Amakosa nayo yarabyaye igihe aranga 400.000 fr ntamuhango wogusaba nogukwa wabaye. Abakiri abasore mwitonde….

  15. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ntabwo yiyahuye yagiye mu mwiherero. Namugira inama yo gushaka monastère aba agiyemo bakamufasha. Niba Atari umukirisitu yegere Arbef Rwanda. Harya ubujyanama bugenewe bene aba ntibakibukora?

  16. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ntabwo yiyahuye yagiye mu mwiherero. Namugira inama yo gushaka monastère aba agiyemo bakamufasha. Niba Atari umukirisitu yegere Arbef Rwanda. Harya ubujyanama bugenewe bene aba ntibakibukora?

  17. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Bajye bareka gukinisha urukundo nirubi yanakwiyahura

  18. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Bajye bareka gukinisha urukundo nirubi yanakwiyahura

  19. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    bavandimwe sinigeze niyahura ntanahobiri ntanubwo nabigerageje ngo byange ahubwo habayeho kutumvikana kwacu bisa nibingoye kubyakira Niko kuba nafata icyemezo cyokujya kure yagace ngo wenda ntuze ntekereze niyakire nzagaruke amatariki yarateganyijwe yubukwe avuyemo nuko mbona byahise bisobanurwa nabi nibinyamakuru

    1. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
      Ah bon! Ngo ntago wiyahuye cyangwa ngo unabitekereze? Aho gushyira ibi mu itangazamakuru banza ubimenyeshe umuryango wawe uve mu gihirahiro kandi mujye mureka ubugwari bugeze kuri uru rwego. Ubuse noneho iyo ubana n’uriya mukobwa hakagira ibyo mutumvikanaho wari kubigenza ute? Ntimugakinishe ubuzima si mwe mwabwihaye kandi mujye mugerageza guha agaciro icyubahiro societe iba yarabahaye. Ibaze nka mwarimu, abana wigishije bakumva ngo waburiwe irengero. Ibaze uburyo imbaga yose yahagurutse ikagushakisha ubwo se uzabagaruka mu maso niba koko utariyahuye? SVP isi ubuzima ntago bwubakiye ku muntu habe n’umwe kuko arapfa akagusiga ubuzima bugakomeza. Ubwose uratekereza ko Naome atazabona undi umukunda? Nyamara wowe ushobbora guhera ku ishyiga kuko ugaragaje ko udakomeye mu mutwe kd ko ibyemezo ufata nta bushishozi buhagije burimo. Gusa gira ubutwari wigaragarize abawe ubahumurize usabe n’imbabazi Imana kubera ibitekerezo bigayitse wagize maze yongere igusubize icyubahiro cyawe kuko abantu bo kuzongera kukwizera biragoye.
      Ariko kandi courage kubera deception gusa wibuke ko Naome mwahuye akuze kd ntiwamenya niba ari wowe nkweto yateganirijwe kwambara.

  20. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    bavandimwe sinigeze niyahura ntanahobiri ntanubwo nabigerageje ngo byange ahubwo habayeho kutumvikana kwacu bisa nibingoye kubyakira Niko kuba nafata icyemezo cyokujya kure yagace ngo wenda ntuze ntekereze niyakire nzagaruke amatariki yarateganyijwe yubukwe avuyemo nuko mbona byahise bisobanurwa nabi nibinyamakuru

  21. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    siniyahuye ntanibyonagerageje ngo byange ahubwo iyabaye nuko haribyo twananiwe kumvikanaho bikangora kubyakira niko kumva nafata Icyemezo cyo kujya kure yagace ngo nzagaruke byibuze itariki yarigenwe yubukwe yararangiye ibyo nibyo ibinyamakuru byafashe nko kwiyahura munkuru byakoze

  22. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    siniyahuye ntanibyonagerageje ngo byange ahubwo iyabaye nuko haribyo twananiwe kumvikanaho bikangora kubyakira niko kumva nafata Icyemezo cyo kujya kure yagace ngo nzagaruke byibuze itariki yarigenwe yubukwe yararangiye ibyo nibyo ibinyamakuru byafashe nko kwiyahura munkuru byakoze

  23. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo musore yakoze amakosa kwiyahura siwomuti ahubwo niba ashakaga kubivamo yarigusubizwa amafaranga yatanze bagatandukana neza

  24. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo musore yakoze amakosa kwiyahura siwomuti ahubwo niba ashakaga kubivamo yarigusubizwa amafaranga yatanze bagatandukana neza

  25. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo musore yakoze amakosa kwiyahura siwomuti ahubwo niba ashakaga kubivamo yarigusubizwa amafaranga yatanze bagatandukana neza

  26. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uwo musore yakoze amakosa kwiyahura siwomuti ahubwo niba ashakaga kubivamo yarigusubizwa amafaranga yatanze bagatandukana neza

  27. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uyu musore nawe yakoze igikorwa cyububwa nimba yaniyahuye kuko nimba yabonaga naome yabivuyemo nawe yagombaga kwiyakira gusa iwabo wumukobwa nibatange ibyabandi

  28. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Uyu musore nawe yakoze igikorwa cyububwa nimba yaniyahuye kuko nimba yabonaga naome yabivuyemo nawe yagombaga kwiyakira gusa iwabo wumukobwa nibatange ibyabandi

  29. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Gushwana numukunzi ntibivuze kwivutsa ubuzima mugihe mushwanye jya wiha amahoro wumve ko atariwe IMANA yari yarakugeneye igihe kizagera ugahabwa nuwiteka uwo yakugeneye gusa birababaza ariko muge mwihangana bosore.

  30. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Gushwana numukunzi ntibivuze kwivutsa ubuzima mugihe mushwanye jya wiha amahoro wumve ko atariwe IMANA yari yarakugeneye igihe kizagera ugahabwa nuwiteka uwo yakugeneye gusa birababaza ariko muge mwihangana bosore.

  31. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Nanjye ndumva uyu mukobwa yarahemutse cyane kuki ateruraga ngo amubwire ko abamushaka, ahubwo akakira frws ye, akanamusaba andi? Abona mwarimu yabona frws hafi 1’500’000 yo gukora ubukwe?

  32. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Nanjye ndumva uyu mukobwa yarahemutse cyane kuki ateruraga ngo amubwire ko abamushaka, ahubwo akakira frws ye, akanamusaba andi? Abona mwarimu yabona frws hafi 1’500’000 yo gukora ubukwe?

  33. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Abanyamakuru muzi gukora topic gusa nta kindi mushoboye ni hehe muri ruriya rwandiko havuga kwiyahura Koko! Eric nzi ntiyanabikora. Ndabizi mutunzwe nuko mwavuze ariko mujye mugerageza muvuge ibyavuzwe cg ibihari. Don’t harass anyone please.

  34. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Abanyamakuru muzi gukora topic gusa nta kindi mushoboye ni hehe muri ruriya rwandiko havuga kwiyahura Koko! Eric nzi ntiyanabikora. Ndabizi mutunzwe nuko mwavuze ariko mujye mugerageza muvuge ibyavuzwe cg ibihari. Don’t harass anyone please.

  35. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ariko hari igitekerezo tutari kurebaho,mu buriri bw’uriya mugore aho yasanzwe aho ntibyaba aribyo ntandaro y’ibyamubayeho byose?

  36. Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga
    Ariko hari igitekerezo tutari kurebaho,mu buriri bw’uriya mugore aho yasanzwe aho ntibyaba aribyo ntandaro y’ibyamubayeho byose?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *