Amakamyo arenga 30 ya kizimya mwoto yahamagariwe kuzimya inyubako ndende yo mu mujyi wa Dalian mu Bushinwa. Nta bantu baramenyekana baba bagizweho ingaruka n’iyi nkongi ariko amafoto yashyizwe ahagaragara aragaragaza iri gorofa rikongoka kuva hasi kugeza hejuru.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu kuri inyubako ndende, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bushinwa. Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko nta mpamvu ziramenyekana zateye iyi nkongi kandi nta makuru bikekwa ko baba bafatiwemo n’inkongi.
Byibuze amakamyo 30 ya kizimyamwoto n’abantu 100 bashinzwe kuzimya umuriro bitabajwe nk’uko bivugwa n’itangazamakuru.
Ubwo amakuru ahari yajyaga ahagaragara abayobozi b’u Bushinwa bari batarabasha kuzimya iyi nkongi mu gihe ku mafoto hagaragaraga ibisigazwa birimo kuva ku nzu bigwa hasi.


