al9i9481-b26d8.jpg

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.

Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.

Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Gen Kazura yashimiye abasirikare bashya ku bw’amahitamo meza bakoze yo kwinjira mu muryango wa RDF, mu rwego rwo kurinda igihugu n’abaturage bacyo.

Ati: “Nta kabuza ko muzagera kuri iyo ntego mukorana ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage banyu bijyanye n’uko muri kwiyunga ku bababanjirije mu kurinda no guteza imbere igihugu cyacu.”

Umwe mu basoje amasomo, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yatangaje ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Abasirikare bashya binjiye muri RDF bari bamaze umwaka bahabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare.

al9i9463-ba238.jpg

al9i9481-b26d8.jpg

al9i9557-0f7c1.jpg

al9i9396-24841.jpg

img_20210828_181157.jpg

img_20210828_181154.jpg

img_20210828_181203.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Igihugu cyacu cyateye imbere mubyo gucunga umutekano wigihugu utaretse Africa yose
    Nintego numuhigo dukwiye guhoga tukaeuhigura.

  2. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Igihugu cyacu cyateye imbere mubyo gucunga umutekano wigihugu utaretse Africa yose
    Nintego numuhigo dukwiye guhoga tukaeuhigura.

  3. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.

  4. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.

  5. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.

  6. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.

  7. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Nibyiza kuba twungutse izindi mbaraga ziturinda kabisa nanjye nifuza kwinjira mu ngabo zurwanda byumwihariko bwiza isoko yamakuru yizewe nizeye ko mwamvuganira nabyifuje kuva kera maze kugerageza 6 ubu nizeye ko bizakunda

  8. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
    Nibyiza kuba twungutse izindi mbaraga ziturinda kabisa nanjye nifuza kwinjira mu ngabo zurwanda byumwihariko bwiza isoko yamakuru yizewe nizeye ko mwamvuganira nabyifuje kuva kera maze kugerageza 6 ubu nizeye ko bizakunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *