Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan hashobora kugabwa ikindi gitero cy’ubwiyahuzi, nyuma y’ibindi bibiri biheruka kuhagabwa bikagwamo ababarirwa mu 182.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamid Karzai cy’i Kabul hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi, bigwamo abarenga 180 barimo abasirikare 13 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na ho abasaga 150 babikomerekeramo.
Perezida Biden mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ISIS-K ari wo uri inyuma ya biriya bitero.
Biden yavuze ko nyuma ya biriya bitero yari yatangaje ko yihorera ku babigabye, kandi akaba yarabikoze.
Ati: “Nari navuze ko dukurikirana umutwe wari inyuma y’igitero cyagabwe ku basirikare bacu ndetse n’abasivile b’inzirakarengane muri Kabul, kandi twabikoze. Iki gitero ntabwo cyari icya nyuma. Tuzakomeza guhiga buri umwe wese ufite aho ahuriye na kiriya gitero cy’urwango hanyuma dutume bishyura.”
Perezida Biden yunzemo ko “Igihe cyose hari ushatse kugirira nabi Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa agatera abasirikare bacu, tuzasubiza.”
Perezida Biden yavuze ko i Kabul ibintu bikomeje kuba bibi, ku buryo mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa umwe n’igice hashobora kugabwa ikindi gitero.
Ati: “Ibintu hariya bikomeje kuba bibi cyane, kandi ubwoba bw’ibitero by’ubwiyahuzi ku kibuga cy’indege buracyari bwinshi. Abakomanda bacu bambwiye ko igitero gishoboka cyane hagati y’amasaha 24 na 36. Nabategetse gufata ingamba iyo ariyo yose ishoboka mu gushyira imbere kurinda abasirikare, kandi bakamenya ko bafite ubuyobozi bwose, umutungo wose na gahunda zo kurinda abagabo n’abagore bacu hasi.”
Perezida Biden yavuze ko abakomanda ba Amerika bamwemereye gushyira mu ngiro ibyo yabasabye.
Yavuze ko abasirikare 13 baguye i Kabul ari intwari zatanze igitambo gikomeye mu guharanira ishema rya Amerika no kurokora ubuzima bw’abandi, ku buryo ubutwari bwabo bwatumye magingo aya abarenga 117,000 bari babayeho mu bibazo batekanye.
Amerika yatangaje ko i Kabul hashobora kuba ibindi bitero, mu gihe iheruka gutangaza ko ibitero bya ‘drones’ zayo biheruka kwivugana uwari inyuma y’ibitero byagabwe muri uriya mujyi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


