Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed nyuma yo guhura na we ku mugoroba wo ku Cyumweru.
Minisitiri Abiy Ahmed ari mu Rwanda aho yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, nyuma yo kuhagera ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru avuye mu gihugu cya Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye “ibiganiro byihariye”.
Abiy abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko ibiganiro bye na Perezida Kagame byibanze “ku nyungu zihuriweho ndetse n’ibibazo byo mu karere” u Rwanda na Ethiopia bahuriyeho.
Perezidansi y’u Rwanda yemeje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nyuma yo kuganira ku nyungu z’ibihugu ndetse n’ibibazo byugarije akarere, bahuriye mu musangiro.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi nshuro yasuye u Rwanda mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’umutekano muke waturutse ku ntambara ikomeje gusakiranya ingabo za Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF riyoboye intara ya Tigray.
Ni intambara yatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, kuri ubu bikaba bitazwi abamaze kuyigwamo, mu gihe ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo, barimo abarenga 400,000 bugarijwe n’inzara.
Ni intambara yamaze kurenga imbibi za Tigray igera no mu tundi turere nk’aka Amhara na Afar, ndetse binavugwa ko ingabo za Eritrea na zo ziyirimo; ibituma impungenge z’uko ishobora guhinduka intambara ishingiye ku moko ziba nyinshi.





Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Perezida Kagame yasangiye na Abiy nyuma yo kumwakirira mu Rugwiro (Amafoto)
nibyo namufashe bahashye ziriya nyeshyamba zo muntara ya Tigre
Perezida Kagame yasangiye na Abiy nyuma yo kumwakirira mu Rugwiro (Amafoto)
nibyo namufashe bahashye ziriya nyeshyamba zo muntara ya Tigre