Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Agadir muri Maroc aho igomba guhurira na Les Aigles du Mali mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Amavubi yageze muri Maroc saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugendo rwamaze amasaha 24.
Mu bakinnyi batahagurukanye n’Amavubi i Kigali biganjemo abakina ku mugabane w’iburayi harimo Ngwabije Bryan Clovis wamaze kugera Agadir muri hoteli Ikipe icumbitsemo.
Undi wamaze kuhagera ni Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina muri Maroc, mu gihe Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul bagera aho Ikipe y’Igihugu icumbitse kuri uyu wa mbere saa tanu z’amanywa.
Aba baraza gukurikirwa na Rafael York ndetse na Mukunzi Yannick bombi bakina muri Suède bagomba kugera Agadir saa sita n’igice mu gihe Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi we agera Agadir saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Umutoza Mashami nyuma yo kugera muri Maroc, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura abakinnyi kuko urugendo rwabananije.
Ati: “Abakinnyi baba bakoresheje imibiri yabo ku buryo bisaba akazi katoroshye kubategura, cyane cyane ibijyanye no kuruhura imibiri yabo ndetse no kubategura mu mutwe nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri makumyabiri n’ane.”
Mashami yavuze ko “gukinira na Mali hanze y’Igihugu cyabo bishobora gukora itandukaniro cyangwa ntibigire itandukaniro bikora ku bijyanye n’umusaruro wo mu kibuga kuko aho umupira ugeze muri iki gihe ushobora gutsindira mu rugo cyangwa ugatsindira hanze kuko byose birashoboka.”
Yunzemo ati: “Ibyo ntabwo tubirebaho cyane ahubwo ikituraje ishinga ni ukureba imikinire ya Mali tugategura amayeri y’umukino ashobora kudufasha kubona umusaruro twifuza muri uyu mukino naho ibyo kuba tutakiniye muri Mali ntabwo tubyitayeho cyane.”
Amavubi acumbitse muri Tildi Hotel kandi arakora imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 30 Kanama 2021 ku kibuga cy’imyitozo cya Stade izakinirwaho umukino, intumwa zayo zikaba ziyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri ari bwo Amavubi azakina na Mali, nyuma y’iminsi ine ahure na Kenya mu wundi mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.






Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


