Gicumbi: Arashinjwa gukeba igitsina cy’umwana yareraga amuziza kunyara ku buriri

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, ubushinjacyaha bwasabiye mu cyumweru gishize gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga urubanza rwe rwatangiye kuri uyu wa Mbere.

Iki cyaha cyakozwe ku itariki 03 Kanama2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

Byaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uyu mugore yireguye ahakana icyaha aregwa; ariko akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi atari ukuri, ahubwo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze,ubwabyo bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite .

Naramuka ahamwe n’icyaha uregwa azahanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urubanza rwasomwe kuri uyu wa Mbere itariki 30 Kanama 2021 saa mbiri za mu gitondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *