Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashumbushije umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu utuye mu karere ka Rubavu, nyuma yo kurasirwa inka eshanu n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abitwaje intwaro bikekwa ko ari FDLR binjiye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, basiga barashe inka zose z’uriya muturage.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, aheruka kubwira itangazamakuru ko abateye barashe inka nyuma yo kwikanga inzego zishinzwe umutekano.
Ati: “Icyagaragaye ni uko bari bitwaje intwaro, hanyuma bikanze inzego z’umutekano ndetse n’irondo ry’umwuga bibatera kurasa inka. Mu nka eshanu zarashwe imwe yahise ipfa.”
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Twagirayezu warasiwe inka yashyikirijwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano izindi inka eshanu yashumbushijwe n’Umukuru w’Igihugu.
Uyu muturage yashyikirijwe izi nka nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yari yashumbushijwe n’ubuyobozi izindi nka ebyiri.
Uyu muturage yavuze ko yishimiye kuba yashumbushijwe, avuga ko abaraye bateye yabonye ko “nta mbaraga barusha Leta”.
Yunzemo ati: “Uriya ni umujura mu bandi, umujura rero ntabwo yakanga nyirurugo, amarangamutima yanjye rero ni uko nishimye cyane ku bw’igikorwa cyiza Leta inkoreye.”
Visi-Meya wa Rubavu yari yavuze ko inka uriya muturage yashumbushijwe zishobora kwiyongera zikagera kuri eshanu, kuko ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi, abaturage b’imirenge ya Bugeshi na Busasamana ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bari biyemeje kumwongerera umubare w’inshumbu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


