Kuri uyu wa Mbere ku Kibuga cy’Indege cya Kabul harashwe ibisasu bya rokete bigera muri bitanu ariko bisamirwa mu kirere n’ubwirinzi bwa missiles bw’Abanyamerika mu gihe aba bari gusoza igikorwa cyo kuvana ingabo zabo muri Afghanistan.
Nyuma y’uko bamaze kuhavana abantu bagera mu 144,400, barimo abanyamahanga n’Abanyafuganistani batinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’Abatalibani bafashe igihugu ku itariki 15 Kanama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’inshuti biteganyijwe ko bigomba kuba byarangije ibikorwa byo gucyura ingabo zabyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Kanama 2021 nyuma y’imyaka 20 ziri kuri ubu butaka.
Kuwa kane ushize, igitero cyigambwe na Islamic State ku Kibuga cy’indege cya Kabul cyahitanye abantu basaga 100 barimo abasirikare ba Amerika 13.

Ibinyamakuru byo muri Afghanistan bivuga ko kuri uyu wa Mbere habaye igitero bya rokete zarashwe n’imbunda yari inyuma mu modoka, aho ibiro Ntaramakuru Pajhwok bivuga ko rokete zaguye mu bice bitandukanye bya Kabul, gusa ibyarashwe ku kibuga cy’indege byasamiwe mu kirere n’ubwirinzi bw’Abanyamerika.

Amakuru y’ibanze ntiyavuze niba hari inkomere z’Abanyamerika zakomerekeye muri iki gitero cya rokete, gusa kuri iki Cyumweru Amerika yari yaburijemo ikindi gitero cya bombe cy’ubwiyahuzi ku Kibuga cy’indege cya Kabul aho imodoka yari itezemo ibisasu yarashwe na drone y’Abanyamerika itaragera ku kibuga.


